Yanditswe kuya 2017-11-12 22:12:15
Perezida Vladimir Putin yahakaniye Trump imbona nkubone
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 8745

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mugenzi
we Vladimir Putin w’Uburusiya yamutangarije ko nta ruhare na ruto igihugu
cye cy’Uburusiya kigeze kigira mu kwiba amajwi mu matora Donald Trump
yatsinze umwaka ushize wa 2016.

Perezida Donald Trump yatangaje ibi ubwo yavaga mu rugendo mu mugi wa
Donang, yerekeza Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam mu nama y’ubukungu.

Nyamara ariko Putin akimara gutangaza ibi, umuyobozi mukuru ushinzwe ibiro
bikuru by’ubutasi bwa Amerika CIA yatangaje ko atemeranywa n’umuyobozi
w’Uburusiya,kuko we ahamya ko Uburusiya bwagerageje kwinjira,kwivanga no
kwiba amajwi mu matora yabaye muri Amerika umwaka ushize wa 2016.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka habaye ibintu bidasanzwe ubwo 17 mu bagize
ibiro bikuru by’ubutasi bwa Amerika bemezaga ko Uburusiya bwagize uruhare
mu kwibira Trump amajwi mu matora yatsinze mu mwaka ushize wa 2016.

Perezida Donald Trump yahuye na mugenzi we Vladimir nyuma y’inama yahuzaga
abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu n’iteramber bya Asia na
Pasifika uzwi ku izina rya APEC, iyo nama ikaba yaraberaga i Vietnam.

Aba ba perezida bombi kandi banaganiriye ku kibazo cya Siriya yugarijwe
n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane Islamic State,basanga mbere na mbere
ikihutirwa atari kuwurasaho ahubwo ko icyambere ari ibiganiro.

Perezida Trump yavuze ko ikiganiro cye na mugenzi we ku bijyanye Na Siria
gishobora kuzagira inyungu nyinshi no kurokora ubuzima bwa benshi
bahitanwaga n’ibitero bya Islamic state.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru