Yanditswe kuya 2017-11-12 22:36:52
Uganda : Isoko rya Bugwere ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 789

Mu gihugu cya Uganda abacuruzi bo mu isoko rya Bugwere barikuririra mu
myotsi kubera igihombo cya za miliyoni zatwitswe n’inkongi y’umuriro
yibasiye iri soko rya Bugwere.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri soko rya Bugwere yabaye kuri iki cyumweru
ahagana mu masaa cyenda mu gihe aba bacuruzi bari basize bafunze amaduka
yabo bagiye gusenga.

Moses Musayi umuyobozi wiri soko yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yangije
ibicuruzwa bigera kuri 300 by’abacuruzi batandukanye.

Moses yagize ati”ibi bicuruzwa bifite agakiro ka miliyoni 500 y’amashiringi
ya Uganda biri mu ivu ryatewe n’inkongi y’umuriro yafashe iri soko, mu
byukuri byatubabaje cyane kuko iri soko twarikundaga.”

Musayi yakomeje avuga ko ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro cyane cyane ari
amasaro bogosheramo, ama resitora, ububiko bw’imiceri n’ibishimbo, ibi
byangijwe n’iyi nkongi y’umuriro bifite agaciro ka miliyoni 500
z’amashiringi ya Uganda.

Ba nyiri ibicuruzwa batangaje ko bakomeje kurebera ibicuruzwa byabo bishya
kuko bitabaje amashinzwe kuzimya umuriro gusa ntibazira ku gihe.

Manshur Nazeba umwe mu bacuruzi yagize ati” twagerageje kwiyambaza
abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ku gihe gusa baza batinze basanga
ibicuruzwa byinshi bimaze gushya.”

Abubaker Gidudu undi mucuruzi yagize ati iki n’igihombo tutazapfa kuziba
icyuho vuba. Yakomeje avuga ko ububiko bw’imiceri yari afite, umuceri wose
wari urimo wahiriye muri iyi nkongi y’umuriro.

Suwed Manshur umuvugizi wa Polisi muri aka gace ka Mbale yatangaje ko
kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi y’umuriro gusa ngo bakaba bari
gukeka ko haba hari umucuruzi waba warishiriye intsinga aho akorera mu
buryo bunyuranije n’amategeko bityo bikaba aribyo byabaye intandaro y’iyi
nkongi y’umuriro.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru