Yanditswe kuya 2017-11-13 01:11:50
Ibidasanzwe k’umukino wasubije Amavubi muri CHAN
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 8643


Kuri iki cyumweru nibwo ikipe y’igihugu amavubi yakatishije itike iyisubiza mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu yaherukaga kujyamo ubwo iki gikombe giheruka u Rwanda rukacyakira mu rugo gusa hari bimwe mu bintu byagiye bitungurana muri uyu mukino nubwo atari buri mu nyarwanda wese wabiteyeho akajisho.

Nubwo i Kigali nta kipe n’imwe haba ku ruhande rw’amavubi ndetse na Ethiopia yabashije kureba mu izamu ry’iyindi kipe gusa intsinzi Amavubi yabashije gukura muri Ethiopia yayifashije kubona itike yerekeza muri Maroc mu ntangiriro za 2018.

Uyu mukino waranzwe n’udushya twinshi tutamenyerewe muri Ruhago. Ibi byagiye bitungurana harimo amakosa y’abasifuzi ndetse n’ikibazo cy’imyenda idahesha ikuzo ikipe ya Ethiopia kimwe mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza ku mugabane w’Afurika kubwo kwiyubaka umunsi ku munsi. Gusa bamwe mu barebye uyu mukino hari amarenga y’ibitagenda neza bagiye babona mu mitegurire y’iyi kipe uretse kubura intsinzi ntiyabashije gusiga isura nziza mu Rwanda.

Abubeker Sani rutahizamu wa Ethiopia kuri uyu mukino yari yambaye numero 13 mu mugongo gusa umubare 1 wo mekeshejweho suparadara ubona ntaho uhuriye na 3 .

Ku munota wa 60 w’umukino ikipe ya Ethiopia yinjijemo umukinnyi utari uri kuri liste batanze wari wambaye numero 14.

Ame Mehamed waje asimbura ku munota wa 71 yinjiye yambaye umupira usa n’utandukanye n’uwa bagenzi be ndetse na numero 18 mu umugongo isa n’itagaragara.

Ku munota wa 72 w’umukino umwe mu bana bashinzwe gutoragura imipira yahawe ikarita y’umutuku maze asohoka mu kibuga kubwo kuba yaratindaga kubushake gushyikiriza umuzamu w’amavubi Ndayishimiye Eric.

Ku munota wa 89 w’umukino habayeho gusimbuza kuruhande rw’amavubi gusa umusifuzi akora ibidasanzwe asimbuza umukinnyi utarimo undi utarimo aho yashatse kwinjiza Niyonzima Ally ngo asimbure numero 18 Nzarora Marcel nawe wari wicaye ku ntebe y’abasimbura.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru