Yanditswe kuya 2017-11-13 02:25:51
Umutingito udasanzwe watikiriyemo ubuzima bwa benshi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2476

Kuri iki cyumweru nibwo nibwo habaye umutingito ukomeye watariyemo ubuzima bwa benshi ku rubibi rw’igihugu cya Iraq na Iran abandi barakomereka bikomeye.

Ni umutingito wajegeje ibihugu bya Iran na Iraq bihana imbibe wari ku gipimo cya 7.3 aho habarurwa abarenga 200 wahitanwe nawo ndetse n’abandi bagera ku 1700 bakaba bakomeretse bikomeye bari mu maboko y’abaganga.

Televiziyo yo muri Iran ikaba yatangaje ko umubare munini w’abatakarije ubuzima muri iki kiza baherereye mu mujyi wa Sarpol-e Zahab, uretse igihugu cya Iran uyu mutingito wahitanye benshi uyu mutingito ukaba wambutse umupaka mu birometero 350 ugana mu majyaruguru ya Baghdad mu gihugu cya Iraq.

Uyu mutingito wabaye abantu benshi bari mu ngo zabo

Uretse ibi bihugu bibiri uyu mutingito wagizemo ingaruka zikomeye. Uyu mutingito wumvikanye kandi mu bihugu nka Pakistan, Lebanon, Kuwait ndetse na Turkey.

Inzego zishinzwe ubutabazi muri ibi bihugu zikaba zitangaza ko umubare w’abaguye muri uyu mutingito ushobora kwiyongera bitewe n’uko ubutabazi bugikomeje bagishakisha abantu munsi y’ibikuta. Ndetse abandi barenga 70.000 bakaba badafite aho baba kubw’isenyuka ry’inyubako babagamo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru