Yanditswe kuya 2017-11-13 05:17:57
RDC : Gariyamoshi yakoze impanuka 33 bahasiga ubuzima
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3422


Iyi mpanuka ya gariyamoshi yahitanye 33 yabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Buyofwe mu ntara ya Lualaba mu burengerazuba bw’igihugu nkuko radio okapi ibivuga.

Amakuru avugako iyi gariyamoshi ikimara kugwa yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ngo ibyarimo byose birakongoka, bivugwa ko hashobora kuba harimo ibicuruzwa bifatwa n’umuriro vuba.

Iyo gariyamoshi yarivuye i Lubumbashi, umugi munini wa kabiri wa Congo yerekeje i Luena ku birometero 2000 uvuye Kinshasa.

Umukuru w’intara Richard Muyej yavuze ko hari impanuka yabaye ariko ntiyashobora kwemeza ko hari abantu bapfuye.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru