Yanditswe kuya 2017-11-13 06:01:00
Muzika Nyarwanda dufite kuri ubu hari abayibereye ibitambo ngo igere ku rwego iriho, ese turabazirikana ?
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 4435

Hari benshi bagize uruhare haba uruziguye cyangwa se urutaziguye ngo badukure kuri Fagilia na Kipepeo byari byarigaruriye amatwi ndetse n’udukaseti tw’Abanyarwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi aho umuziki cyo kimwe n’ubuzima bw’igihugu bwagiye gutangira hafi kuri zeru.

Iyi muzika ngiye kugarukaho muri iyi nkuru n’iyo uyu munsi dufite ishingiyeho imizi niyo dukesha benshi bihebeye ikabaraza amajoro bajya kuyireba abandi ikababera akazi ka buri munsi.

Mc Monday
Kuva mu mwaka w’i 1994 ibitangazamakuru byariho mu Rwanda byabarirwaga ku ntoki kuko hari hariho ibitangazamakuru bya Leta byari bibumbiwe mu cyitwaga ORINFOR.

Mu mwaka w’i 2004 nibwo mu Rwanda haje insakazamajwi ya radio 10 izana impinduka mu cyari imyidagaduro y’u Rwanda bityo umuziki wakorwaga n’abari urubyiruko muri icyo gihe utarabonaga aho umenera ku yari radio rukumbi ariyo radio Rwanda utangira gukinwa ndetse ushinga imizi.

Binyuze mu kiganiro ‘Duteze imbere umuziki Nyarwanda’ cyakorwa na Mc Monday washyize ibuye rikomeye ku muziki dufite kuri ubu. Binyuze muri iki kiganiro ntibyatinze humvikana amazina mashya mu ruhando rwa muzika ingero twatanga ni nka Mani Martin nko mu ndirimbo ‘Mfite urukumbuzi’ Alex Dusabe mu ndirimbo ‘Umuyoboro’, Abasore bari bagize itsinda Kigali Boys mu ndirimbo yabo ‘Abakobwa b’i Kigali’ ndetse n’abandi bagiye batandukanye.

Itsinda rya UTP
UTP ni itsinda ryari rigizwe n’abasore babiri aribo MIM ndetse na Neg G nyuma yaho gato haje kwiyongeramo umusore Riderman maze baza kumenyekana babikesha impinduramatwara muri muzika Nyarwanda bari bazanye kubw’icyo gihe.
Aho bafataga injyana (beat) bakayihuza n’ubusizi, bityo kubw’insubirajwi n’insubirajambo bazanye icyo gihe byatumye biyobokwa n’abari abahanzi muri icyo gihe ndetse kugeza nanubu bishinga imizi bituma bibubakira amazina karahava.

Miss Jojo na Miss Chanel
Aba bari bakiri abangavu muri icyo gihe biragoye ko basohoka mu mitwe y’abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki nyarwanda kubw’uruhare bagize rutaziguye mu gufata iyambere bakagaragaza ko n’umukobwa nawe ukiri muto yakora umuziki cyo kimwe nka musaza we.

Umuhanzikazi Miss Chanel muri bamwe mu bakobwa batinyuye bagenzi babo muri muzika

Nubwo bigoye kumenya uwarushaga undi ubuhanga muri aba babiri kuko wasangaga bose barigaruriye imitima ya benshi gusa ntawakwirengagiza itafari bashyize mu guteza imbere umuziki dufite kuri ubu kuko birashoboka ko iyo badatinyuka amazina nka Knowles, Queen Cha, Ciney, Young Grace aba atarajya ahagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Mahoniboni
Nyuma y’injyana ya Rumba yakunzwe ndetse yigarurira imitima ya benshi yakorwaga n’abahanzi babayeho mbere gato ya Jenoside yakoreye Abatutsi, nyuma yaho ahagana mu mwaka wa 2005 nibwo amatwi y’abanyarwanda yumvise indi njyana itandukanye n’iyo ya Rap itangizwa na Mc Mahoniboni.

Indirimbo nka ’turi kumwe’ ndetse na ’kubaka izina’ ziri muzasigaye mu mitwe ya benshi mu Rwanda

Nubwo injyana ya Rap itabanje kwakirwa muri icyo gihe ubwo yafatwaga nk’injyana y’ibirara gusa uko iminsi yagiye ihita iyi njyana yagiye yinjira mu mitima y’abanyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.
Ahagana mu mwaka w’i 2008 nibwo haje andi matsinda anyuranye maze ashimangira neza ko iyo njyana iri mu zikunzwe mu Rwanda.

BzB na Jay P
Burya ijwi ryiza ry’umuhanzi ntirihagije ngo riryohere amatwi y’abaryumva kuko indirimbo kugira ngo igire umudiho bisaba ko n’uwutunganya aba abizobereye aribo bita aba Producer. Bamwe mu ba Producer u Rwanda rwagize beza ndetse bagakora ako kazi bitari umurundo w’amafaranga bakuramo kuko icyo gihe ntayabagamo ahubwo biturutse ku rukundo ndetse no kwitanga kwabo BzB na Jay P bahinduye umuziki nyarwanda uva ku rwego rumwe ujya ku rundi.

Ibihangano bya Rap mukuza mu Rwanda byinshi byaciye mu maboko ya BzB

Muyoboke Alexis
Ntabwo ari umuhanzi mwiza cyangwa abe umwe mu batunganya indirimbo gusa uruhare yagize mu iterambere rya muzika Nyarwanda ngo igere ku rwego ishobora kuba yatunga umuhanzi uwukora ndetse bamwe bava kuwukora nk’abishimisha babigira akazi ubwo yerekanaga ko kuba uri umuhanzi mwiza bidahagije bisaba no kugira umujyanama ugufasha mu gushaka akaryo k’ibihangano byawe.

Muyoboke yafashije abahanzi benshi kwagura umuziki wabo by’umwihariko hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi.
Uruhare rwe kubahanzi nka Tom Close, abari inshuti z’ikirere, Urban Boyz, Dream Boys ndetse n’abandi yagiye afasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Dj Adams
Nubwo mu gutangira ndetse n’uburyo yabikoragamo bitanyuze benshi muri icyo gihe gusa uruhare rwe ni ipfundo rikomeye ku hazaza ha muzika nyarwanda, kuko byari bigeze aho umuntu afata indirimbo y’igifaransa akayisobanurira abanyarwanda maze akayiyitirira.

Binyuze mu kiganiro Dj Adams yakora kuri City Radio mu masaha ya n’ijoro nibwo hatangiye impinduka zikomeye ku bahanzi b’icyo gihe ndetse benshi mu bari bakunzwe muri icyo gihe batangira kujya bakora indirimbo zabo mu muziki Gakondo.

hari benshi mu bahanzi uyu munyamakuru yatumiye bakanga kwitabira ubutumire bwe kubw’ibihangano byabo byari inshishurano

Gukebura benshi mu bahanzi muri icyo gihe byatumye hari bamwe muri bo bafata umwanzuro wo guha umurongo umuziki wabo ndetse bazamura umwimerere w’ibihangano byabo. Ari nabyo byabaye intandaro y’uko hari bamwe bafashe icyemezo bakagaruka muri Gakondo yabo bagakora umuziki wa Kinyarwanda.

ICYITONDERWA : Ibi ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Erick M. RUZINDANA nawe hari ubundi buryo ubibona wabidusangiza tukarushaho kungurana ibitekerezo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Mizero Marcellin

Makonikoshwa na docter Claude KO wabibagiwe ?

Mizero Marcellin

Makonikoshwa na docter Claude KO wabibagiwe ?

Alain Kazungu

Iyi Nkuru Ni Nziza Ariko Irabura Icukumbura. Kuko Uvuze Ibitambo bya Muzika Nyarwanda Ukibagirwa Rafiki aka Coga Style na Groupe ya KGB, Haba Haburamo Ikintu

egide kapitl

wibagiwe murenzi wakoraga kuri contact

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru