Yanditswe kuya 2017-11-13 06:31:49
Nyuma ya Knowless, Alyne Sano nawe akurikiyeho
Ibitekerezo:  7 Abayisuye: 5477


Mu bibazo bikomeye u Rwanda ruhanganye nabyo harimo gushyira imbaraga mu kubaka uburezi kandi bufite ireme kuko ari kimwe mu nkingi zishingirwaho kugirago igihugu gitera i mbere kandi biragaragara ko har’ umusaruro birimo gutanga.

Sano Alyn ari kumwe na nyina
Mu myaka yashize rero wasangaga abenshi mu byamamare muri muzika batarize cyangwa bararangije amashuli yisumbuye gus’ ariko ntibabashe gukomeza ngo bagere muri kaminuza cyangwa ngo bakorere n’ izindi mpamyabumenyi z’ikirenga, ariko ubu byarahindutse kuko ubu ku isi usigaye usanga abaririmbyi barahagukurikiye kwiga ndetse bakanabona n’ impamyabumenyi z’ ikirenga. Kuko n’ubwo baba babeshejweho n’ umwuga wo kuririmba, ariko impamyabumenyi iza yonger’ agaciro ku mwuga bakora kandi ikanabaha amahirwe yo kuba banahabwa n’ izindi nshingano zikomeye zisaba ubumenyi bwisumbuye.

Sano Alyn ari kumwe na mukuru we
Nyuma ya Knowless, Queen Cha undi muhanzikazi Alyne Sano w’ imyaka 22 y’amavuko nawe yabashije kwesa umuhigo, ubu nawe afite impamyabumenyi ye ya Kaminuza mu ishami rya Hospitality Management. Uyu muririmbyi azwiho ubuhanga bwinshi mu kumenya kuririmba amoko menshi y’ injyana zitandukanye nka Jazz, Blues, Soul, R&B, Afro-Beat n’izindi nyinshi.

Bimwe bikunze kugora abahanzi benshi bita live music we yarabirenze koko ashoora kuririmba indirimbo 30 akoresheje umuhogo we umwirerebera n’ amaso kandi akabikora kinyamwuga.

Kanda hasi gato ubashe kumva indirimbo ya “Alyn Sano”, yise : “Witinda”


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Benjamin

Alyn n’ umuhanga cyane na ba The Ben ntawe umurusha bagiye kuri stage bagakora live yabasebya. gusa azagafata kuko impano ntiyihishira

Kanty Marno

Ma cherie ndagukunda cyane. Imana izaguhe umugisha kandi watangiye no kubibona ko umugisha urimo kuza aho uri

Sildio

kanda kur’ izo link wirebere live concert yakoze, nibwo ubona ubuhanga bwe. Uyu mukobwa wabonye ahantu aririmbira, ntiyakongera kukuva mu bitekerezo

https://www.youtube.com/watch?v=Z_9SHZSx8qM&t=3734s

Sildio

kanda kur’ izo link wirebere live concert yakoze, nibwo ubona ubuhanga bwe. Uyu mukobwa wabonye ahantu aririmbira, ntiyakongera kukuva mu bitekerezo

https://www.youtube.com/watch?v=Z_9SHZSx8qM&t=3734s

Sildio

kanda kur’ izo link wirebere live concert yakoze, nibwo ubona ubuhanga bwe. Uyu mukobwa wabonye ahantu aririmbira, ntiyakongera kukuva mu bitekerezo

https://www.youtube.com/watch?v=Z_9SHZSx8qM&t=3734s

JMV Kamari

Kubera iki se atamenyekana niba azi kuririmba kurusha ba The Ben ? Ahubwo naze ajye mu kibuga akine natsinda turamwemera natsindwa tumukwene

Kajette IMM

JMV nne c utekereza ko yagiye kujya mu bitangazamakuru babuze uwo bakoraho inkuru ? Ni uko nyine abashije. Niyo mpamvu handitse Sano hatanditseho Jean Marie Vianey. Ikindi Wabyemera utabyemera Sano akora akazi ke neza azi kuririmba kandii nabyo biramuzi ahubwo. Rekera gupinga umukobwa wasizwe amavuta n’Uwiteka.

Tera Imbere rata Sano . Abawe tukuri inyuma uzige unaminuze Imana iragukunda Mukobwa mwiza.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru