Yanditswe kuya 2017-11-13 21:58:51
Umusirikare yarashwe na bagenzi be
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5758


Umusirikare wo muri koreya y’Amajyaruguru yarashwe n’abagenzi be igihe
yageragezaga gutorokera muri koreya y’Amajyepfo.

Uyu musirikare watorokeye muri koreya y’epfo avuye muri koreya
y’Amajyaruguru bamurasheho urufaya rw’amasasu gusa ntiyapfuye yaje kugera
muri koreya y’Amajyepfo.

Uyu umusirikare bamurashe ku kuboko no mu bitugu gusa ntiyapfuye.
Uyu musirikare yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byo muri Koreya
y’epfo, uyu musirikare yanyuze mu mugi wa Panmunjom uyu mugi niho Koreya
zombi zarizasinyiye amasezerano yoguhagarika intambara muri ibi bihugu
byombi mu 1953 gusa ntiyashirwa mu bikorwa.

Umwe mu mipaka urinzwe cyane w’ibihugu byombi
Mu 1953 Abaturage bagera ku 30.000 nibo bimukiye mugihugu cya Korea
y’epfo, ubu abagera ku 1000 nibo bimukira muri Koreya ya ruguru, gusa
ntibanyura kuri uyu mupaka urinzwe cyane wa DMZ abenshi banyura mu gihugu
cy’Ubushinwa kuko uyu mupaka wo mu bushinwa bitagoranye kuwunyuraho nku wa
DMZ.

Kuva muri Mutarama kugeza Kanama 2017 abagera kuri 780 nibo bamaze
kwimukira muri Koreya y’epfo.

Iyi ni inshuro ya kane umusirikare wo muri koreya y’amajyaruguru aciye ku
mupaka urinzwe cyane witwa DMZ ajya muri koreya y’amajyepfo.

Ibi bihugu byombi uko ari bibiri bihora birebana ay’ingwe byatangiye
gushyamirana mu 1953 kugeza na n’ubu byananiwe gusinya amasezerano ashobora
kuzana amahoro hagati ya byo.

Ibi bihugu byombi uko ari bibiri bipfa yuko kimwe cyumva gikomeye kurusha
ikindi haba mu bukungu, muri politiki no mugukora intwaro za kirimbuzi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko umusirikare wa mbere wagiye muri koreya y
‘epfo anyuze kuri uyu mupaka urinzwe hari mu 1998 kuva intambara y’ubutita
yarangira undi yanyuze kuri uyu mupaka uhora urinzwe cyane mu 2007.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Natacha

Ahwiiii nari mbabaye ngo uwo musilikare yapfuye. None ubwo atafashwe ngo asubizwe north corea cg ngo apfe, praise the Lord.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru