Yanditswe kuya 2017-11-13 22:13:00
Raila Odinga ntiyemera ko abatuye Kenya bafite ukwishyira ukizana
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 616


Mu imbwirwaruhame eshatu yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Odinga
yabwiye abayoboke ba NASA batuye i Washington, Jersey City na New Jersey ko
atemera ko muri Kenya hari ukwishyira ukizana.

Odinga yavuze ko igihugu cya Kenya kirimo guhura n’ibibazo bikomeye kuva
cyakitwa Kenya. Yakomeje abwira abarwanashyaka be batuye i New Jersey ko
umuzi w’ikibazo cya Kenya atari amatora aherutse ahubwo ko ikibazo ari
ubuyobozi buriho.

Yakomeje abereka ko ubuyobozi bufite ikibazo. Ibi ngo nanone bigaragazwa
n’abayobozi bamwe na bamwe bo muri guverinoma ya Kenya bavuze ko bahunze
igihugu. Icyongeyeho bagashyigikirwa n’abagize intekonshingamategeko. Ibi
ngo byerekana ko hari ikibazo kitoroshye mu gihugu.

Nanone yagarutse ku bukungu bwa Kenya aho yababwiye ko burimo guhungabana.
Yongeraho ko abaturage batizera uko amatora yagenze kandi hari umubare
mwinshi w’urubyiruko rufite ubushomeri.

Aha niho yaboneyeho gusaba abakunda igihugu kugishakira umuti hakiri kare
bitabira politiki y’igihugu ndetse banakurikiranira hafi ubukungu
bw’igihugu cyabo.

Biteganyijwe ko Odinga agaruka muri Kenya kuri uyu wa kane tariki 16 aho
azaba ategerejwe n’abarwanashyaka be.

Yanditse na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru