Yanditswe kuya 2017-11-13 22:41:03
Umukobwa bivugwako yishe Stiven Kanumba yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4999


Mu gihugu cya Tanzaniya umukobwa ukina filime witwa Elezabeth Michael
uzwi kwi zina rya Lulu yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira kuba yarishe
uwahoze ari nshuti ye Steven Kanumba.

Urukiko rukuru rwo mu gihugu cya Tanzaniya rwakatiye igifungo cy’imyaka
ibiri Elizabeth Michael wahoze akundana na Steven Kanumba.

Elezabeth Michael yakatiwe imyaka 2
Elezabeth Michael ashinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Steven
Kanumba kuko ngo uyu mukinyi wa filimi ajya gupfa niwe bari kumwe nuko
ahita yitura hasi arapfa.

Steven Kanumba yitabye Imana tariki ya 7 Mata 2012 iki gihe abaganga bari
berekanye ko yishwe n’indwara y’ubwonko.

Stiven Kanumba yabaye icyamamare muri Tanzaniya, Afurika y’uburasirazuba ni
y’uburengerazuba ndetse anakorana n’abandi bakinyi ba filime b’ibyamamare
bo muri Nigeria nka Mercy Johnson na Noah Ramsey.

Nyakwigendera Stiven Kanumba yavutse mu 1984, yatangiye kuba icyamamare mu
2000 aho amafilime ye yacaga kuri za televiziyo zitandukanye zaba izo muri
Tanzaniya ndetse ni zo hanze ya Tanzaniya.

Ibikorwa bya Kanumba byarenze umupaka wa Tanzaniya atangira kujya asura
ibihugu bitandukanye maze akajya atangarirwa n’abantu benshi kubera impano
yari afite yo gukina Filime.

Urupfu rwa Kanumba rwababaje benshi kuburyo ku munsi wo kumushingura hari
abantu benshi baba abo muri Tanzaniya ndetse na bari baturutse hanze ya
Tanzaniya.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru