Yanditswe kuya 2017-11-13 22:55:10
Waba uzi akamaro k’umuziki mu buzima bw’umuntu nko kushira ubwoba ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1075


Umuziki ni ijwi ry’uruhurirane rw’amajwi n’ibikoresho. Umuziki ni ikintu
gihindura imitekerereze ya muntu. Wakibaza ukuntu umuziki uhindura
intekerezo z’umuntu kandi utawufata ngo uwubone. Aya ni amjwi azira kuri
ritime(rythm) agakora ku ndiba z’umutima w’umuntu.

Umuziki ufasha umubiri gukora neza. Abahanga bavuga ko umuziki ari vitamin
ku bwonko.

Daniel Levitin, icyamamare bu Bumenyamuntu muri Kamnuza ya McGll Universty
ibarizwa I Montreal yavuze ko umuziki ari ingenzi mu mitekerereze ya muntu.

Iyo bumva umuziki baranezerwa
Ntiwahita wumva ukuntu umuziki ufasha umuntu mu gukira indwara.
Twifashishije nanone Daniel Levitin mu bushakashatsi yakoze mu gitabo yise
“Trends in Cognitive Sciences”, aho yafashe abarwayi babiri bari mu bitaro
hategereje kubagwa.

Umwe abaganga bahisemo kumuha imiti yo kumufasha mu gihe ategeraje kubagwa
naho undi bahitamo kumwumvisha umuziki.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko uwari wahawe kumva umuziki mu gihe yari
ategereje kubagwa, yumvise agabanyirijwe ububabare kandi yumva ko nta bwoba
afite bwo kubagwa. Ni umugihe uwahawe imiti yo kumufasha igihe ategereje
kubagwa, yakomeje kugira ububabare kandi n’ubwoba bw’uko agiye kubagwa.

Mu nkuru yakozwe n’umunyamakuru wa CNN Elizabeth Landau yo kwa 28 Gicurasi,
2012, yavuze ko injyana ya Michael Jackson “A-B-C’ cyangwa “Do Re Mi”
yatumaga abana bato bayifashisha mu gufata urukurikirane rw’inyuguti kuva
kuri A kugera kuri Z.

Ibi byaterwaga n’uko injyana ye yinjiraga mu bwonko bw’abantu hakabamo
uburyohe n’injyana bituma ubwonko bwihuta mu gutondekanya izo nyuguti.

Dogiteri Charles Limb impuguke mu bubazi bw’indwara zo mu mutwe , n’ijosi,
muri Kaminuza ya Johns Hopkins, yavuze ko nta cyo wagereranya n’umuziki mu
gufasha umuntu gutekereza neza. Yaravuze ati” umuziki ugufasha kongera
imitekerereze kuko ufasha ubwonko kwibuka vuba ibyaguciye imbere cyangwa
byakubayeho”.

Yanditwse na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru