Yanditswe kuya 2017-11-14 01:06:49
NYANZA-RUBAVU : Ninde uri buhige abandi mu gukandagira ikinyongesho no guhagurukira igare ?
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 1334


Kuri uyu wa kabiri nibwo abasore bari mu isiganwa mpuzamahanga rya tour du Rwanda bari bube bahagurukira amagare yabo bose intego nta yindi ari ukwanikira abandi mu mihanda ya Nyanza, Muhanga, Ngororero, Mukamira muri Nyabihu bakaruhukira i Rubavu.

Uru rugendo rwa Nyanza rubavu rubaye ku nshuro ya mbere muri iri siganwa ndetse akaba ari narwo rugendo rurerure kurusha utundi duce abasiganwa bazakora.
Bimwe mu byitezwe cyane muri uyu muhanda ni ubuhanga bwo guhagurukira igare kuusha abandi kuko uyu muhanda ugizwe n’imisozi miremire ya Ngororero kugera Mukamira aho urusha abandi imbaraga ari buze kwegukana intsinzi.
Uyu muhanda ufite benshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda bawuzi neza kuko bawukoresheje kenshi ndetse bawuboneyemo izuba.

Bamwe mu bitezwe ko bari bwanikire bagenzi babo harimo Areruya Joseph ku munsi w’ejo wanikiriye bagenzi be ku gihe kingana n’umunota umwe n’amasegonda gusa abo bari bube bahanganye ntibari bumworohere kuko bazi ubushobozi bwe mu kunyonga igare, abakinnyi nka Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 nawe aha ni mu rugo arahazi neza kurusha abanyamahanga ndetse n’abandi bakinnyi bari bube bahatana.

Ndayisenga Valens umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri zose ari mu bahanzwe amaso muri uyu muhanda kuko kugeza ubu Abanyarwanda babona ko igihe ari iki cye cyo kwigaragaza.

Uwa mbere uhabwa amahirwe n’abakinnyi ndetse n’abanyarwanda benshi bakurikirana uyu mukino w’amagare ko yabasha kwegukanwa aka gace ni Mugisha Samuel umunyarwanda ukiri muto ukina mu ikipe ya Dimension Data usanzwe uzwiho ubuhanga mu kuzamuka ndetse mu irushanwa riheruka ritegura Tour du Rwanda akaba yaranikiriye bagenzi be.

Birashoboka ko hari n’undi mukinnyi watungurana haba mu banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bari guhatanira kwambara umwambaro uhiga iyindi w’ibara ry’umuhondo.
Kugeza ubu ku rutonde rusange, Areruya niwe ubimburira abandi Nsengimana jean Bosco akaza ari uwa kabiri, aho bamurusha umunota n’amasegonda 28 naho Ndayisenga Valens akaba ari uwa gatatu De Bod Stefan akaba uwa kane ari nawe munyamahanga uza hafi.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Hakizimana jadu poul

Uko ubyumva BAGEZE HE

Batangiye

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru