Yanditswe kuya 2017-11-14 03:12:21
Haracyari isoko ricuruza abantu nk’ucuruza igikoresho cyakoze mu ipiganwa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2672

Tripoli mu murwa mukuru w’igihugu cya Libya habereye igikorwa cy’ibutsa abirabura ibihe by’ubucakara aho umwirabura nta gaciro yari afite ndetse yagurwaga nkugura ikindi gikoresho nkuko bigenda ku isoko.

Ntabwo ari imodoka yakoreshejwe, ntabwo ari n’itungo. Nta nubwo yewe ari igicuruzwa ahubwo ni abirabura babiri bo muri Afurika.

Mu mashusho yashyizwe mu kwezi kwa Kanama 2017 yagaragaje bamwe mu birabura bagurishwa nk’ugurisha ibishyimbo nyuma yaho umunyamakuru wa CNN yaje guukumbura iby’iyi nkuru y’icuruzwa ry’abantu, agaragaza umwe muri aba birabura ukomoka mu gihugu cya Nigeria aho avuga ko ari mu itsinda ry’abasore bazwi nka “abasore b’abanyembaraga bagenewe imirimo y’ubuhinzi”

Mu bushakashatsi bw’uyu munyamakuru muri aka gace gaherereye mu mujyi wa Tripoli yasanze intero ari “Nta muntu waba ukeneye umuhinzi ?” uri kubagurisha aya magambo ayavuga yamuzamuye akaboko ndetse agakomerezaho avuga ibigwi bye ndetse n’imirimo yose ashoboye gukora.

Bamwe mu baguzi baba bitabiriye iryo soko bagatangira bagaciririkana bakagenda bapiganwa ufite menshi kurusha abandi akaba ari we umwegukana.
Benshi muri aba bantu bagurishwa bivugwa ko ari bamwe mu bagerageza kwambuka berekeza i Burayi ku bw’amahirwe macye bakabura inzira abandi ubuzima bukababihira ubwo bagerageza gushaka impamba y’abambutsa mu bwato ngo bagere i Burayi.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru