Yanditswe kuya 2017-11-14 04:24:47
Nyuma yo gukomeretswa ku ijisho ku mukino wa Ethipia, Kayumba Soter aravuga iki
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2872


Myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatangaje uko yakiriye umukino bakinnye na Ethiopia nyuma y’uko yawukinnye bamukomerekeje ku jisho.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yanganyije na Ethiopia 0-0 biyihesha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu kizabera muri Moroco [CHAN 2018]

Nubwo Amavubi yanganyije na Ethipia ntibyayabujije gukatisha iyi tike kuko mu mukino ubanza yari yatsindiye ikipe ya Ethiopia iwayo ibitego 3-2.

Kayumba Soter yagize ati “ Kunganya uyu mukino ni (qualification), ndatekereza ko ari ibintu byo kwishimirwa cyane ”

Abajijwe niba igikomere yagize gikomeye cyane yavuze ko bamusatuye ku jisho ariko akaba yumva nta kibazo gikomeye cyane afite.

Yagize ati “ Nakomeretse munsi y’ijisho hasaga nk’ahasadutse ariko ndatekereza ko mu minsi mike ndaza kuba meze neza .”

Uyu musore utanga icyizere ko azavamo umukinnyi mwiza ushobora no kuzakina ku mugabane w’Iburayi yabajijwe uko biteguye kuzitwara mu gihugu cya Moroco ubwo bazaba bakina igikombe cya CHAN atangaza ko biteguye kuzitwara neza nta kabuza.

Yabivuze muri aya magambo “ Yeah !! Nibyo tugomba guhatana ni amarushanwa kandi turiteguye wabonye ko imbaraga zihari kandi tugomba kuzongera tugakora cyane tukazashobora guhangana na buri kipe yose izitabira kiriya gikombe ”.

Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru