Yanditswe kuya 2017-11-14 05:27:12
Hasinwe amasezerano ari bufashe urubyiruko rw’u Rwanda kubona imirimo
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 2970

Mu gihe hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara ikibazo cy’ubushomeri k’urubyiruko rurangije amashuri makuru na za kaminuza bakagira inzitizi yo kwisanga ku isoko ry’umurimo hano mu Rwanda imiryango ibiri yasinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha gukemura icyo kibazo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo nibwo AIESEC Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Champions for Change Rwanda agamije kurandura ikibazo cy’ubushomeri hahereye ku rubyiruko dore ko ari rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda muri rusange.

Iyi miryango yombi mpuzamahanga isanzwe ifasha urubyiruko mu iterambere ryarwo mu bijyanye n’ubushobozi bwo kuyobora no kubyaza umusaruro imbaraga ikaba yahurije hamwe imbaraga ngo ibashe gusenyera umugozi umwe mu kurandura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Bwana Eugene Rutabagaya Umuyobozi wa Champions for Change Rwanda umwe mu bashyize umukono kuri aya masezerano yagize ati : “Ni byiza gufasha urubyiruko kwihangira imirimo uhereye kubyo bo bifuza gukora kuko mu busanzwe nabo baba hari ubushobozi bifitemo ukabafasha kuberekera uburyo babyaza umusaruro ayo mahirwe bafite.”

Ku ruhande rwa AISEC Rwanda Bwana Niyonsaba David asanga igihe cyari kigeze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwareka guhanga amaso aho bari busabe akazi ahubwo bagafata iyambere mu kugahanga bishingiye mu guhuza impamba bakuye kuntebe y’ishuri n’icyo isoko ry’umurimo rikeneye.


David Niyonsaba uhagarariye AISEC Rwanda (iburyo) na Eugene Rutabagaya umuyobozi wa Champions for Change rwanda bashyira umukono ku masezerano.

Iyi gahunga ije ishyigikira gahunda ya leta y’u Rwanda y’imyaka irindwi yo kugabanya umubare w’abashomeri bashakirwa imirimo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
D amour

Bakomerezaho kudufasha turabyishimiye rwose Go hard AIESEC IN RWANDA

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru