Yanditswe kuya 2017-11-14 06:24:13
Abarimu basaga 20.000 batsinzwe ikizamini birukanwe ku mirimo yabo
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1465


Perezida wa Nigeriya Mohammadu Buhari yashyikiye ukwirukanwa kwa abarimu
barenga 20’000 bazira ko batsinzwe ibizamini bahawe mu ntara ya Kaduna
iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu.

Buhari yavuzeko ari ibintu bibabaje cyane kubona abarimu bamaze igihe
bigisha badashobora gutsinda ibizamini basanzwe bigisha abana mu ishuri.

Perezida wa Nigeriya Mohammadu Buhari
Mu cyumweru gishize Guverineri w’iyo Ntara abinyujije ku rukuta rwe rwa
Twita, yatangaje amanota yaba barimu yongeraho ko ibyo bizamini byabatsinze
bisanzwe bikorwa n’abana biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bari mu
kigero cy’imyaka icumi.

Guverineri yongeyeho ko kandi aba barimu nubwo birukanwe, bagifite
uburenganzira bwo kongera gusaba akazi mugihe bababumva ko bafite ubumenyi
buhagije, bakaba bizeye bakongera gukora ibizamini bakabitsinda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Nigeriya Samuel Aruwan yabwiye BBC ko iki
gikorwa kizakomeza kugeza muri gashyantare 2018.

Yanongeyeho ko kandi bamaze kwakira amabaruwa asaba akazi asaga 19,000
y’abifuza gusimbura aba barimu batabashije kugeza amanita 75 mu kizamini
bahawe.

Amashyirahamwe ahagarariye abakozi mu gihugu cya Nigeriya yatangaje ko
adashyigikiye iri yirukanwa ry’abarimu.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

abantu bangana uku nibenshi kandi nabatanze ibi bibazo nabo vyobananira ikiriho about birukanywe nibakore ikirobel kuko barakwiye gutera reta ikavaho

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru