Yanditswe kuya 2017-11-14 07:14:46
Ikoranabuhanga : Abaganga bagiye kujya bamenya nimba imiti yafashwe uko bikwiye
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 591


Amakuru avugako muri America, bwa mbere ikigo gishinzwe ifatwa ry’imiti n’imirire FDA (food and drug administration) cyemeje ikoreshwa ry’ibinini bifite uburyo bugenzura ko ibinini byafashwe neza ” Digital ingestion tracking system.” hifashishijwe ikoranabunga.

Ubu buryo bukoreshwa hifashijijwe porogaramu ishyirwa muri telefoni zo mu bwoko bwa smart phone cyangwa kurubuga rwabigenewe. Hagati y’iminota 30 n’isaha nibwo abaganga bashobora kubona ko ibinini byafashwe neza buri uko bigeze mugifu.

Ibinini byashyizwemo ubu buryo ni ibyo mukwoko bwa “Abilify MyCite aripiprazole tablets.”Bikoreshwa mukuvura indwara zo mu mutwe, kwigunga bikabije kubantu bakuze, schizophrenia na manic.

Inzobere zivuga ko nubwo uruganda rwabikoze rwemezako ntangaruka bigira ku mikorere y’igifu, ntibirakorerwa ubushashatsi bubyemeza. Hizewe kandi impinduka nziza mwifatwa ry’imiti.

Ibi byatangajwe n’ikigo cyo muri Amerika FDA (food and drug administration) kuri uyu wa 13 ugushyingo 2017.

Yanditswe na Magnifique Mukantwari


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
furaha

muzatubwire no kuri prastamol

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru