Yanditswe kuya 2017-11-14 21:43:23
Byinshi utari uzi ku rupfu rw’umwana w’umunyamakuru bivugwa ko bidasobanutse
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 13878


Muri kenya umunyamakuru ukora kuri citizen TV yeruye uburyo yabuzemo umwana
we w’umukobwa witwa Tasha.

Kanze Dena yatangaje ko ubwo yigaga muri kaminuza yari umukozi muri
resitora nuko nyuma aza gutwara inda gusa agira ubwoba bwo kubibwira
umubyeyi we kuko niyina yari umugome cyane.

Dena yagize ati” naringiye gukuramo iyi nda ngira ubwoba kandi nkanatinya
ko ninabyara iyi nda uyu mwana nzamujyana mu rugo mama akanyica, inda imaze
kugeza igihe cyo kuvuka nahise njya iwabo w’inshuti yange y’umukobwa
yitwaga Njeri.”

Yakomeje avuga ko amaze kubona igihe cyo kubyara kigeze yahise ajya iwabo
w’inshuti ye y’umukobwa nuko atangira kugura ibikoresho birimo
isume,amasakoshi n’ibindi , amasaha yokubyara ageze we na ya nshuti ye
bahise bajya kureba umukecuru wabyazaga mu buryo bwa gihanga ,
ntibyamutwaye umwanya munini agiye kumva yumva akana karimo kurira nuko
akakirana ibyishimo byinshi.

Wakwibaza uti nyina yabimenye ate ?

Njeri inshuti ya Dena yahise itumizaho mama wa Dena nuko nyina amukubise
amaso agira ubwoba, Kanze Dena yagize ati”narebye imbere yange mbona
harijimye mpuje na mama amaso mbona amaso ye aratukuye n’umujinya mwinshi
yahise ambwira ko ndi umugome wo ku rwego rwo hejuru, mama yahise ajya
kugura imyenda yange n’iy’umwana arayinzanira nta rindi jambo yongeye
kuvuga.”

Wakwibaza noneho ukuntu umwana wa Dena yaje gupfa ?

Umwana wa Dena yari amaze kugeza amezi atatu nuko amusigira nyina asubira
kw’ishuri bigeze nyuma yumva batumyeho bamubwira ko umwana we yitabye Imana
gusa uyu mwana we ngo yapfuye urupfu rudasobanutse.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Sulaiman

Uko ubyumva ntawe urenza umunsi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru