Yanditswe kuya 2017-11-14 22:20:46
Kiiza Besigye yongeye gutabwa muri yombi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2064


Mu gihugu cya Uganda polisi yateye abayoboke ba Kiza Besigye ibyuka biryana
mu maso, aba bayoboke bari bateje umutekano muke mu gace ka Mbarara.

Ahagana mu masaa munani Kiza Besigye n’abanyamuryango b’ishyaka rye rya
FDC nibwo bateraga arusaku mu muhanda wa Mbarara berekeza kuri stade ya
Kakyeka.

Aba banyamuryango b’ishyaka rya FDC nibo babanje gutera amabuye abapolisi
nuko polisi nayo nibwo yabateraga ibyuka biryana mu maso ndetse inasuka
amazi amaduka yari yihishwemo na ba bayoboke ba Kiza Besigye.

Polisi yahise ibwira abacuruzi gufunga amaduka yabo ariko aba
banyamuryango bo bakomeza gutera amabuye aba polisi. Izi modoka zavaga
Mbarara zerekeza kuri stade ya Kakyeka aho umuyobozi w’iri shyaka muri aka gace, Patrick Amuriat Aboi yari ari kuganiriza abayoboke biri shyaka ibijyanye n’imyiteguro y’amatora ateganijwe kuba kuri 21 UKuboza umwaka utaha.

Polisi yagerageje guhagarika abayoboke b’irishyaka rya FDC inshuro zigera
kuri ennye ariko aba baturage bakomeje gutera urusaku nibwo Polisi yahise
ibatera ibyuka biryani mu maso.

Umushoferi wa Kiza Besigye ndetse n’umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga
muri iri shyaka bahise bafatwa bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya
Mbaaara, Cyiza Besigye nawe akaba yafashwe.

Samson Kasasira Umuvugizi wa polisi ya Rwizi yatangaje ko aba bafashwe
bazira ihohotera.

Kiza Besigye yavutse kuri 22 Mata 1956, amazina ye bwite akaba yitwa Warren
Kiza Besigye Kifefe uyu munyapolitiki akaba yarize ubugenge. Kiza Besigye
mbere yuko ava mu gisirikare yari afite izina ry’akabyiniro rya Colonel.uyu
munyapolitiki akaba yarabaye umuyobozi w’ishyaka rya FDC yagerageje
kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye muri
2001,2006,2011,2016 gusa ntiyagira amahirwe yo kwegukana umwanya w’umukuru
w’igihugu.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru