Yanditswe kuya 2017-11-14 22:41:39
Umuturage yarashwe urufaya azira kwimura Inka ye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2570


Kuri iyi si dutuye hariho amadini menshi ku buryo byagorana kumenya
umubare w’amadini asigaye ari kwisi ndetse n’amazina yayo.

Muri iki gihe turimo buri wese asigaye ajya mu idini yumva rihuye
n’ugushaka kwe, bityo rero n’imyemerere y’abantu iratandukanye ku buryo
buri wese afite icyo yemera nk’Imana ye.

Kubaha inka ni umuco wa kera
Mu mugi wa Rajashtan aha ni mu gihugu cy’Ubuhinde umuturage umwe yarashweho
urufaya rw’amasasu azira kuvana inka ye mu gace kamwe ayijyana mu kandi,
uyu muturage yarashwe n’abandi baturage bafata iri tungo nk’Imana yabo.

Ummar Khan warashwe n’aba baturage, yageragezaga kuvana inka ye mu gace
yaratuyemo ayijyana mu kandi gace kuko aho yaratuye hari udusimba
twabangamiraga aya matungo ye.

Kirazira kuri bamwe mu Buhindi kurya inyama z’inka
Aba baturage bamaze kwica uyu mugabo witwa Ummar Khan umurambo we bahise
bawuta mu muhanda.

Polisi yo muri uyu mugi wa Rajashtan yatangaje ko igiye gukora
ubushakashatsi bwimbitse kuri uru rupfu rwa Ummar Rajashtan.

Iri tsinda ry’abantu basenga inka bayifata nk’Imana yabo kuburyo uvuze nabi
iri tungo aba baturage bahita bamwica.

Kuva 2015 abagera ku 10 nibo bamaze kwicwa bazira iri tungo rifatwa
nk’Imana ya bamwe mu Buhinde.

Ubusanzwe inka n’itungo ryibera mu rugo akaba aritungo rifatiye runini
ubuzima bwa benshi kuri iyi si ya Rurema kuko iri tungo rikomokaho ibintu
byinshi bifatiye runini akamaro umubiri wacu. Muri ibyo byiza twavuga
nk’amata ndetse n’inyama zaryo.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru