Yanditswe kuya 2017-11-14 22:53:03
Urukiko rwahagaritse igifungo rwari rwarakatiye mushiki wa Raila Odinga na Fred Outa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 256


Urukiko rwa Kisumu rwahagaritse igifungo rwari rwakatiye Ruth Odinga
mushiki wa Raila Odingana na Senateri Fred Outa. Ni mu gihe kuri uyu wa mbere
uru rukiko rwari rwategetse ko aba bombi bafungwa.

Ruth Odinga na Fred Outa bimwe mu byo bashinjwa birimo kwinjira muri
komisiyo y’amatora batabiherewe uburenganzira ndetse no kwangiza
bimwe mu bikoresho by’amatora.

Ruth Odinga na Fred Outa
Kuri uyu wa kabiri nibwo aba bombi bisobanuye imbere y’urukiko. Ubunganira
mu mategeko Geoffrey Yogo yasabye ko abakiriya be bakurirwaho ibi birego.

Yagize ati” abakiriya bange kuba bataritabiriye urukiko si ikimenyetso
kigagaraza ko basuzuguye urikiko ahubwo byatewe n’impamvu zitabaturutseho”.

Umucamanza Julius Ng’arng’ar amaze kumva ubusabe bwabo, yameje ko urubanza
ruzasubukurwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Mbere yo kugaragara mu rukiko aba bombi babanje kwihisha nyuma yo kumenya
ko bashakishwa na polisi.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru