Yanditswe kuya 2017-11-14 23:08:24
Gusengera ahashyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga bikwiye gucika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3443


Hagiye humvikana inkuru zivuga ku bantu b’abakiristu bakunze kujya gusengera ahantu hitaruye, ahantu hakunze kwitwa mu butayu. Ahenshi muriho byagaragaye ko hateza ibyago k’ubuzima bw’ababa bagiye kuhasengera ndetse bamwe bagapfa bitewe n’imiterere yaho. Usanga abo bakristu bajya gusengera mu buvumo, amasumo, amashyamba, ibitare, ku misozi ihanamye, ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu bakirisitu bajya gusengera muri ubwo butayu bavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere, imyumvire hakaba n’abavuga ko bagendera mu kigare.

Ni mu gihe nyamara inzego z’ubuyobozi zitahwemye gukangurira abo bakirisitu ko ntaho Imana itakumvira amasengesho yabo. Bagahabwa inama yo kujya bajya gusengera ahantu hizewe,hari umutekano k’uburyo hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gihugu hari uduce twagaragayemo ibibazo byaturutse kuri aya masengesho akorerwa aho bakunze kwita mu butayu

Tariki 11 Ukwakira 2017, mu karere ka Gicumbi mu ishyamba n’isumo ry’umugezi wa Mwange biri mu mudugudu wa Murama, mu murenge wa Kageyo umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko yarimo asengera kuri iryo sumo yatembanywe n’amazi bimuviramo urupfu. Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Na none muri uko kwezi k’Ukwakira, mu karere ka Burera ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo, abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 barohamye muri iki Kiyaga bibaviramo urupfu ubwo barimo basengera ku nkombe zacyo.

Mu karere ka Ruhango ku musozi wa Kanyarira n’isumo ry’umugezi wa Migurano, abantu batanu bamaze gupfira kuri uyu musozi bari mu masengesho kuva mu 2016 nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nsanzabandi Pascal.

Umuyoboke w’Itorero Patmos (w’umugore) usengera ku rusengero rwa Muhima wifuje ko amazina ye agirwa ibanga ku mpamvu ze bwite yavuze ko yigeze kujya ajya gusengera ku isumo ry’umugezi wa Mwange (Gicumbi) ahaherutse gupfira umugabo warimo ahasengera ; kuri ubu akaba asigaye asengera mu busitani buri kuri 12 i Masoro, akanasengera ahitwa Kadeshi (mu murenge wa Gisozi, muri Gasabo) no ku musozi wa Kanyarira (Ruhango).

Abayobozi ku nzego z’ibanze ahaherereye ahantu hakunze gusengerwa ariko hashobora guteza ibibazo ku buzima bw’abakirisito, ntibahwema kubabuza gukomeza kuhasengera. Bakomeje kwegera abayobozi b’amadini n’amatorero bafatanya kwigisha abakirisito kureka gukomeza gusengera ahantu habatwara ubuzima.

Kugeza ubu amwe mu matorero n’amadini yafashe ingamba zo gukemura iki kibazo

Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi Gaturika wa Diyoseze ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abasenyeri Gaturika mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Polisi,avuga ko hari ahantu hatunganyijwe mu rwego rwa Kiriziya kandi hafite umutekano hemewe n’ubuyobozi bwa leta muri aho twavuga i Save n’i Mugombwa (ahitwa mu Manga).

Ubwo Polisi yasuraga Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) mu Rwanda n’ahandi ku isi rifite icyicaro i Masoro mu karere ka Gasabo yasanze rifite ubusitani bugari aho Abizera b’Amadini n’Amatorero atandukanye basengera bakanaharuhukira. Ubwo busitani burimo intebe zicarwaho n’abaje kuhasengera ; harimo kandi ibiti abahari bugamamo izuba.

Polisi y’u Rwanda nk’Urwego rwa Leta rushinzwe gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage ikanareba ko amategeko yubahirizwa irakangurira Abaturarwanda kwirinda gusengera ahantu hose habuzanyijwe n’amategeko no gutanga amakuru yerekeye abantu basengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko hirya no hino mu gihugu hajya humvikana inkuru zibabaje zerekeye abantu bapfa n’abakomereka igihe barimo gusengera mu buvumo, ibitare, amashyamba n’ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati,"Gusengera ahantu hose habuzanyijwe ni ukwica amategeko ; kandi ni no gushyira ubuzima mu kaga”.

Mu butumwa bwe, ACP Gatare yasabye inzego zose bireba gufatanya gukangurira umuryango nyarwanya kwirinda gusengera ahantu hose hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, no kugira inama ababikora kubihagarika berekwa ingaruka zabyo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ni rwo rwego rushinzwe kwandika, gutanga ubuzimagatozi no gukurikirana imikorere y’imiryango ishingiye ku idini.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi muri RGB uyobora Ishami rishinzwe Amashyaka ya Politiki n’Imiryango itari iya Leta, Kangwagye Justus yavuze ko amasengesho agomba gukorerwa ahantu hemewe kandi hatateza ibibazo ku buzima bw’abakristo n’abanyarwnda muri rusange.

Yagize ati,"Gusengera ahatemewe n’amategeko bitera ibibazo bitandukanye ababikora. Birabujijwe gusengera mu buvumo, amasumo, ibitare, amashyamba n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ababikora barasabwa kubireka kuko binyuranyije n’amategeko."

Itegeko N°06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko umuntu wese afite ubwisanzure bwo gusenga kandi ko butabanza gusabirwa uruhushya ; ariko na none ko ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uburenganzira bwo kugaragaza ibyo umuntu yemera mu muryango ushingiye ku idini yihitiyemo bukurikiza amategeko ; kandi ko butagomba kubangamira umutekano, ituze n’ubuzima bya rubanda, umuco mbonezabupfura cyangwa se ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko ivuga ko imiryango ishingiye ku idini, mu mikorere n’imigenzo yayo itagomba kunyuranya n’amategeko agamije kubungabunga umutekano wa rubanda, ubuzima bwabo, imyitwarire myiza hamwe n’uburenganzira bw’abaturage.

Nubwo Leta, inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero bemeza ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo abakirisitu bahindure imyumvire yo kujya gusengera ahantu habatwarira ubuzima, biracyagaragara ko ubukangurambaga kuri iki kibazo bukwiye kwiyongera ku nzego zose kireba kugira ngo abagifite imyumvire yo gusengera ahantu habatwarira ubuzima babireke

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru