Yanditswe kuya 2017-11-14 23:55:22
Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 2598


Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize urupfu rutunguranye.
Ku munsi w’ejo tariki 14 Ugushyingo 2017 nibwo Katauti Hamad yari yakoresheje imyitozo nkuko bisanzwe irangiye arataha.

Amakuru aturuka mu bakunzi ba hafi b’ikipe ya Rayon Sports ni uko ngo nta ndwara n’imwe yari arwaye ndetse ngo ntan’indwara itungurana yari asanzwe arwara. Byageze ku isaha ya saa munani z’ijoro araremba ari nabwo bahamagaje Mugemana, umuganga mukuru wa Rayon Sports agezeyo bamujyana kwa muganga , apfira mu nzira bataramugeza ku kigo Nderabuzima cya Rwampara aho bari bamubanje ngo bamusuzume. Kuri icyo kigo ninaho umubiri wa Katauti uruhukiye.

Katauti Hamad agikinira Amavuvi ari na Capitaine
Umuganga wungirije wa Rayon Sports yatangaje ko nawe yabyumvise nijoro ariko ngo nta makuru menshi abifiteho. Ati " Nanjye nabyumvise nijoro, ntabwo ndamenya neza icyo yaba yazize."

Ndikumana Katauti Hamad akaba atabarukiye umunsi umwe Hategekimana Bonaventure Gangi nawe watabarutse iri joro

Katauti apfuye inkurikirane na Mutuyimana Evariste wari umuzamu wa Rayon Sports wapfuye tariki 12 Nzeli 2017.

Minani Hemed ukuriye abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi uri aho umubiri wa Katauti uruhukiye yavuzeko bategereje umuryango wa Katauti uri buturuke i Burundi. Hemed yavugaga ko uwo muryango ushobora kuhagera ku isaha ya saa saba.

Ati " Ntagihindutse arashyingurwa uyu munsi mu irimbi ry’i Nyamirambo nyuma y’isengesho ryo kumusezeraho rikorerwa kwa Kadafi."

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
ndayisenga felex

birababaje iman ibakire mubayo natwo ntitworohewe agahinda nikose

Salomon

Uko ubyumva
agire
iruhuko ridashira

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru