Yanditswe kuya 2017-11-15 00:54:41
Mu gutangiza icyumweru cyo kwihangira imirimo muri UTB intero yari “Uwampa igishora na…”
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 879

Mu Rwanda cyo kimwe n’ahandi hirya no hino ku isi hari kwizihizwa icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo, mu gutangiza iki cyumweru muri kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC urubyiruko ruri muri iyi kaminuza rwahawe umwanya rwerekana bimwe mu bitekerezo by’ubushabitsi (Business idea) bakora bahawe ubushobozi.

Mu kwizihiza iki cyumweru cyo kwihangira imirimo muri UTB umuyobozi wungirije w’iki kigo bwana Kabera Eraste yasabye uru rubyiruko kugira impinduka bakora mu muryango nyarwanda aha yatanze urugero agira ati : “Birababaje kuba umubare munini w’abantu bihangira imirimo ari abantu batabashije kurangiza amashuri yisumbuye.” Yakomeje asaba aba banyeshuri gutinyuka ndetse no kumva ko baticaye ku ntebe y’ishuri ni basoza ari bamwe mu bazajya gusaba akazi ahubwo ko byagakwiye kuba baba muri bamwe mu bagatanga.

Uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi bari kwiga mu ishuri ry’Ubukerarugendo n’ubushabitsi bahawe nabo umwanya babasha kwereka bagenzi babo ndetse n’ibigo bisanzwe bifasha urubyiruko kwihangira imirimo mu gihe baba babonye igishoro icyo bakora ku isoko ry’umurimo.

Umwe mu banyeshuri Nshimiyimana Jean Bosco akaba yeretse bagenzi be igitekerezo cy’umushinga we cyo kubyaza impapuro ndetse n’ibikoresho by’isuku by’abakobwa (Cotex) mu mutumba w’insina.

Murekatete we yiteguye gufasha abaturage b’u Rwanda mu kuzigama aho yifuza gushinga icyuma cy’ikorabuhanga cyafasha abaturage bagorwa no kubona ama banki bugufi bwabo bakabasha kubitsa no kuzigama bugufi iwabo.

Rwiyemezamirimo umwe mu baje gufasha uru rubyiruko mu kwiremamo icyizere ariwe Amani Twiringiyimana wakoze umushinga wo kubyazamo isambaza ifu inoze yafasha abana bato gukurana ubuzima bwiza yasabye uru rubyiruko kugira intumbero kuko ari yo izabafasha mu kugera kuri buri kimwe bifuza.

Twagirumukiza yagize ati : “Burya akenshi zimwe muri businesi zipfa kuko nyiri ukuyikora atigeze agira intego runaka yifuza kugeraho, iyo washyizeho intego yawe bituma udacika intege n’ibigeragezo ugenda uhura nabyo.”

Ku ruhande rwa AISEC Rwanda isanzwe ifasha abanyeshuri b’amashuri makuru na za kaminuza kwimenyereza umwuga mu mahanga, Bwana Niyonsaba David yasabye uru rubyiruko gutekereza kuri business bifuza gutangira bahereye ku bibazo biriho kuko uko ubona ibibazo byinshi bitandukanye niko n’ibisubizo byiyongera.

Niyonsaba yagize ati : “Mu gihe muzabasha kubyaza umusaruro ibibazo muhura nabyo ndetse n’umuryango nyarwanda uhura nabyo buri munsi nibwo muzagera ku nsinzi muri business yanyu. Akenshi usanga impamvu zimwe muri businesi zitabyara umusaruro n’uko banyirazo ibyo bakora bidakenewe ku isoko.”

Abanyeshuri bakoze imishinga bahawe ceritifika y’ishimwe (certificat d’appreciation) ndetse muri bo abafite imishinga ihiga abandi bemererwa kuzafashwa bakabasha kuyishyira mu ngiro.

Ibi biganiro bikaba byari biyobowe n’abayobozi baturutse mu nzego za leta n’izabikorera zitandukanye ngo bafashe uru rubyiruko mu kwiremamo imbaraga zo kwihangira imirimo



Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru