Yanditswe kuya 2017-11-15 06:50:35
Va kubikwangari ! ukoreshe telefone igusaba kuyicomeka rimwe mu byumweru bitatu
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 4077

Kuva mu kinyejana cya 19 ubwo Alexander Graham Bell yahinduraga ubuzima bwa muntu akora igikoresho cyabasha gutambutsa ubutumwa kuva ku muntu umwe bugana kuwundi, ubuzima bwa muntu bwabaye akadatana n’icyo gikoresho cyahawe izina rya telefoni.

Telefoni igendanwa mu Rwanda imaze koroshya itumanaho aho mu myaka yo hambere hitabazwaga intumwa ikagenda itwaye urwandiko mu birometero byinshi hakaba hari n’igihe byasabaga iminsi myinshi hakaba hari n’igihe ubwo butumwa bwageraga kubuhabwa butagifite agaciro.

Kuvuga akamaro ka telefoni ku buzima bwa muntu ntiwabona aho uhera kuko mu ngeri zose z’ubuzima iki gikoresho ari ntagereranwa. Hari igihe ubuzima buhagarara biturutse mu kuba nyirayo yayibuze cyangwa yamuzimanye kubera umuriro.

Gusa aho isi igeze ndetse n’uko iterambere rigenda rizamuka umunota ku wundi abahanga mu by’ikoranabuhanga bagenda barushaho gushaka igisubizo cy’icyo kibazo. Uruganda rukora telefoni zikunzwe ruzwi ku izina rya FERO Mobile zakoze ubwoko bw’amatelefone meza atandukanye gusa by’umwihariko telefoni izwi ku izina rya FERO K9 ikaba ari iyo umucuruzi cyangwa undi muntu windatana na telefone ngendanwa ye yakwitabaza kuko ifite ubushobozi bwo kumara ibyumweru bitatu itarongera gucomekwa kubera akabika muriro (battery) karamba kurusha izindi zose zabayeho.

FERO K9 niyo telefoni abantu bakoresha telefoni mu buzima bwa buri munsi ubutaruhuka na bahitiramo

Igitangaje kurusha ibindi n’ikiguzi cy’iki gisubizo kubahoze batunga ibikwangari telefoni za FERO zitaraza kuko ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 16,000 gusa.
Mu bindi bikoresho bitandukanye uruganda rwa FERO rwazaniye abanyarwanda harimo.

FERO IRIS ni ubwoko bwiza ku bakunda amatelefoni akoresha murandasi ya 4G yihuta kurusha izindi

FERO L100 uyihabwana na cover ndetse ifite endroid ya 6.0

kubakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga n’abahitiramo FERO POWER2 ifite ubushobozi bwo kubika umuriro mu gihe kigera ku minsi ibiri utava chat

By’umwihariko kubakoresha telefoni za FERO ntibagira ikibazo cyo kurwara amaso biturutse ku rumuri ruhagije rutica amaso ruturuka mu kirahure.

Aya ma Smart phone menshi ya FERO Mobile akaba ahurira kuba afitemo 1GB Processor, 8GB ROM, android 6.0 ndetse afite ubushobozi bwo gufata amashusho ya HD kuri camera haba iyi mbere cyangwa se iyi nyuma.

Izi telefone zose za FERO zikaba ziboneka hirya no hino mu Rwanda hose ndetse by’umwihariko abifuza kumenya byinshi bitandukanye bashobora kunyarukira mu mujyi wa Kigali rwa gati mu nyubako ya Kigali City Tower.

Kubifuza kurangura cyangwa kumenya byinshi biruseho ku biciro bya FERO Mobile ashobora guhamagara kuri 0788 733 204

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
theos

ni byiza,ese L100 igura angahe ?

KELLY

Ese ubwo abo baje kugorana tecno nabo nibaze bahangane

Irakoze Hannah

Iyamenshi igura angahe

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru