Yanditswe kuya 2017-11-15 22:09:23
Dore bimwe mu biranga Robert Mugabe utari uzi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 12804


Ubu ntiharamenyeka neza aho uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe
aherereye nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi.

Umukambwe Robert mugabe w’imyaka 93 yabaye umuyobozi wa Zimbabwe guhera mu 1980. Yabaye minisitiri w’intebe kugeza mu 1987 nyuma aza kuba umukuru
w’igihugu.Ubuyobozi bwe bw’imyaka 37 bwaranzwe n’igitugu , gukandamiza abatavuga rumwe na we ndetse no kugabanyuka k’ubukungu bw’igihugu.

Ibi ni bimwe mu bintu bimuranga.

1.Ntakunda gutsindwa

Mugabe ubwo yari akiri umusore yari azwi cyane kandi ari n’umuhanga mu
gukina umukino wa Tenisi. Ariko ubwo yatswindwaga umukino yajugunye hasi
Icyo yakinishaga’ Raketi’ n’umujinya mwinshi.

Ni umufana w’ikipe ya Chelsea na Barcelona.

2.Kuzuka

Ubwo yari agejeje imyaka 88, Mugabe yagize ati :”Napfuye inshuro nyinshi,aho
niho natsinze Yesu Kristo. Yesu yapfuye inshuro imwe,azuka rimwe.”

Nubwo yavukiye mu muryango w’abagatorika,yabwiye ikinyamakuru cya Afika
y’Epfo,SABC, mu myaka mike ishize ko atari umukristo ukorera idini.

*3.Mugabe ni umufana ukomeye wa Kiriketi*

Igihe kirekire mugabe ntiyigeze yihishira urukundo akunda uyu mukino. Ni
umuyobozi w’ishirahamwe ry’umukino wa Kiriketi muri Zimbabwe, ikindi kandi
inzu ye yubatse hafi y’ikibuga gikinirwamo imukino muri Harare.

Umukino wa kriketi
Mugabe ati “Kriketi ituma abantu baba beza kandi bakishima. Ndashaka buri
wese muri Zimbabwe akina kiriketi. Ndashaka ko Zimbabwe iba iya abantu
bahora bishimye.”

*4.Gukora imyitozo ndetse anakunda kurya ibiryo *

Mugabe kandi akunda gukora imyitozo ngorora mubiri.”Mba meze nk’umurwayi
iyo ntakoze imyitozo ngorora mubiri,”Ibi yabivuze mu myaka itandatu
ishize. Abyuka hagati ya saa kumi na sakumi n’imwe za mugitondo. Si ibyo
gusa, mu buzima bwe akunda cyane kurya ‘Sadza’ kikaba ari ikiribwa
cyakunzwe cyane kuva kera muri Zimbabwe kandi gifite intunga mubiri
nyinshi. Mugabe ntanywa itabi n’ubwo akunda kunywa inzoga cyane cyane iyo
ari gufata ifunguro rya nijoro.

*5.Yabyaye umwana afite imyaka 73*

Afite abana batatu n’umugore we wa kabiri,Grace Marufu wahoze ari
umunyamabanga we.Umwana wa gatatu yamubyaye mu mwaka 1997.Umwana we wa
Mbere yapfuye ari mu kigero cy’imyaka itatu azize malariya.

*6.Akunda cyane Cliff Richard kurusha Bob Marley*

Umunyapolitiki wo muri Zimbabwe yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ubwo yari
arimo gitegura ikirori cyo kwizihiza ubwigenge bwa Zimbabwe mu 1990 Mugabe
atifuje ko umuhanzi Bob Marley aza gususurutsa abaturage,ahubwo yifuzaga
umuririmbyi w’icyamamare mu Bwongereza Cliff Richard, ndetse anakunda
umuhanzi Jim Reeves.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
karinda evariste

Mugabe yego bamukuye ariko ivyo bakoze sivyo bari kurindira hakaba amatora kuko niyo nzira ya demucrasi igenga abenegihugu rero mugabe bamuhohoteye

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru