Yanditswe kuya 2017-11-16 22:14:42
Zari yahagaritse urugendo rwo kwerekeza muri Kenya
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5765


Zari Hassan , umugore wa Diamond nta gikomeje gahunda y’urugendo rwe
yagombaga kugirira mu gihugu cya kenya kuri uyu wa gatanu.

Zari byari biteganijwe ko ajya mugihugu cya Kenya mu nama y’ubucuruzi none
kuri uyu wa kane umuyobozi w’iri huriro yarangije kumenyesha Zari ko atari
mubazitabira iki gikorwa.

Zari n’umugabo we Diamond
Ibi Zari yabicishije ku rubuga rwe rwa Instagram agira ngo amenyeshe
abakunzi be ko atazaboneka kuri uyu munsi wo ku wa gatanu.

Yagize ati” haje kubaho impinduka zitunguranye zatumye ntari bukomeze
urugendo rwange nari mfite ku munsi wo kuwa gatanu , byahinduwe n’abashinzwe gutegura uyu munsi.”

Iyi nama izabera ejo mu gihugu cya Kenya ikaba igamije kwigisha abana bato
uburyo bakwihangira imirimo, Zari akaba yari butange ikiganiro kijyanye
n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore uretse kuba yarasigaranye imitungo y’uwahoze ari umugabo we,
mbere yuko abana na Diamond yari afite ubundi bucuruzi yakoraga kuburyo
yafashije Diamond kubaka izina kugeza urwego ariho uyu munsi.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru