Yanditswe kuya 2017-11-16 23:34:37
Ingwe yaguye mu mugezi inanirwa kwikuramo
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 13500


Ku tariki ya 17 Nyakanga 2012 nibwo uwitwa Anand Bora ahagana mu masaa
mbili za mugitondo nibwo bamuhamagaye kuri telephone bamumenyesha yuko
hari ingwe yaguye mu mugezi ikaba yananiwe kwivanamo.

Ibi byabereye mu gace ka Maharashtra akaba ari mu burengerazuba
bw’Ubuhinde,Bora yahise agera aho iyi ngwe yari iri ahita afata amafoto
y’ibyaberaga aho ngaho.Yahageze mu masaa tanu n’igice nuko asanga
abashinzwe kurinda ishyamba n’abaturage bo muri aka gace bagerageza gukura
iyi ngwe mu mazi kugira ngo atayica.

Abaturage barohora ingwe
Bora ni umwalimu gusa akaba anafotora ngo uwo munsi nibwo yafotoye
amafoto yihariye, ifoto yambere yafotoye n’iyi ngwe yarebaga hejuru
irikureba abarimo kuyirokora.

Imyaka itanu yari ishize Bora agitunze aya mafoto ,iyi foto ikaba yarabaye
Iya mbere mu mafoto afotorerwa muri za pariki zo mu Buhinde.

Iyi foto igaragaza ingwe irikureba abaturage yafashwe nk’ikimenyetso
cy’ubutabazi bakoreraga iyi ngwe.

Abashinzwe ubuzima bw’inyamaswa bakimara kugera aho iyi ngwe yari yaguye mu
mazi abaturage bababwiye ko yari imaze amasaha 25 igerageza kwitabara ngo
itarohama.

Ingwe ireba ubutabazi
Kuri uwo munsi imvura yari yaguye amazi aba menshi muri uyu mugezi nuko
inanirwa koga ngo yivanemo.

Aba baturage barokoye iyi ngwe batangaje ko iyo batabaho iyi ngwe
yaribwicwe n’amazi, aba baturage bafashe igitanda bakimanura muri y’ayo mazi
nuko bahita biyizamura.

Iyi ngwe ikimara kugera hejuru yahise yiruka ihungira mu ishyamba ryari
hafi aho.

Yanditswe na Athanase Muunyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Manirafasha Emmanuel

sha abahinde nabana beza kbx

J paul

birasekeje cyane rwose ntawabyemera kuko ingwe ifite imbaaraga .

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru