Yanditswe kuya 2017-11-17 05:15:14
Pastor Isaac Owusu Bempah yatangaje ko Yesu atigeze abaho
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1950


Umuvugabutumwa akaba na pasiteri, Isaac Owusu Bempah washinze urusengero rwitwa Glorious Power Ministry international church mu gihugu cya Ghana, yatangaje ku mugaragaro kuri Televiziyo yitwa Kofi tv ko Yesu atigeze abaho ahubwo habayeho uwo bita Yeshua ijambo Yesu ari urwitwazo rw’Abaroma.

Yatangaje ko izina benshi bizera ndetse banubaha ariryo Yesu ari izina ryakoreshejwe na mbere yo kuza kwe muri Leta y’Abaromani aho yavuze ko ari intwaro yakoreshejwe n’umwami w’Abaroma Constantin kugirango abayahudi bakundane ndetse bubahane nawe y’ubahwe.

Yavuzeko uwabayeho ari uwo bita Yeshua HaMashiach bivuga umutabazi (Salvation) ndetse ko izina Yesu ryaje muri Bibiliya kubera imyaka myinshi yagiye ihindurwa n’abantu batandukanye.

Yagize ati’’ abapasitoro bose bakunda gukora ibitangaza nabo bari mubuyobe kuko ntibazi aho izo mbaraga ziva avuga ko aho ziva ari kuri Yeshua HaMashiach rero bakamwitiranya na Yesu kandi atarabayeho ari abitwaje iryo zina kugirango bayobore Roma.

Uyu mugabo abakirisitu n’abihaye Imana benshi bakaba bamwamaganiye kure bavuga ko ntagikozwe aribuyobye imbaga nyamwinshi.

Yanditswe na Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
NYABENDA VENANT

Uko ubyumva nuko ivyavuga vyob arivyo canke atarivyo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru