Yanditswe kuya 2017-11-18 01:41:06
Abicanyi n’abajura barabatijwe bahindurirwa ubuzima baba abere
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1881


Urusengero rwitwa Port-Hart court rumenyerewe gukora udushya muri Nigeria rwabatije imfungwa zafunguwe harimo izakoze ibyaha by’ubwicanyi ndetse n’ubujura bw’itwaje intwaro ndetse n’abafashe kungufu ruvuga ko rubahinduriye ubuzima bwabo ruri kubagira abere aho rwanabafashije gutangira ubuzima bushya.

Uru rusengero rukaba rumaze kubatiza abantu batari bake higanjemo Indaya n’abanyabyaha bakomeye ndetse abenshi bagahita bagarukira Imana ubu ababatijwe bose bakaba bahawe bimwe mu bibafasha gutangira ubuzima nyuma yo kuva muri Gereza harimo aho kuba ndetse abafite abagore bagatangirizwa amaduka matoya abafasha kwiteza imbere ndetse n’abana babo urusengero rukaba rwemeye kubishurira amashuli naho abagabo bakaba batangiye kwigishwa imyuga itandukanye yo kubafasha kwihangira imirimo.

Urusengero rwa Port-Hart court rukaba rumaze kwigarurira imitima ya benshi muri Nigeria kuko rukomeje guhindura abanyabyaha benshi ariko abenshi bakaba bibaza imbaraga rukoresha mu guhindura aba bantu aho ubu arirwo rufite abayobeke benshi higanjemo abahoze ari abanyabyaha bakomeye.

Yanditswe na Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
uzaribara

Ubundi yesu yaje gushaka bene abo si abakiranutsi.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru