Yanditswe kuya 2017-11-18 02:47:53
Undi mubumbe umeze nk’Isi ushobora guturwaho
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2754


Isi ni umwe mu mibumbe utuwe n’iberemwa byinshi, umubumbe w’isi niwo
ushobora kuba waturwaho ikiremwamuntu kubera ko isi ifite amazi n’ibindi
bintu nkenerwa kugira ngo ikiremwa muntu kibe cyashobora kuyibaho.

Abahanga mu bumenyi bwo mu kirere bavumbuye undi mubumbe ushobora kuba
waturwaho n’abantu umeze kimwe nk’isi.

Abahanga mu by’ikirere bavumbuye undi mubumbe udafite izuba ryinshi kandi
ushobora guturwaho n’abantu benshi. Uyu mubumbe wavumbuwe ukaba witwa Ross
128 b, ukaba ari umubumbe mwiza waturwaho n’abantu nk’isi.

Umubumbe wa Rossa 128 b
Uyu mubumbe wavumbuwe ukaba uri mu gice kirimo izuba, uyu mubumbe
bawuvumbuye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 11, uyu niwo mubumbe wabonetse wenda kumera kimwe nuwo dutuye.

Uyu mubumbe wavumbuwe wegeranye n’udi witwa *Proxma b* gusa ngo uyu mubumbe wo ukaba utashobora guturwaho n’abantu.

umubumbe wa Proxma
Uyu mubumbe wa Proxma wavumbuwe muri 2016 ukaba uriho inyenyeri yitwa
Proxma centauri iyi nyenyeri nanone ikaba yitwa inyenyeri itukura, iyi
nyenyeri itukura ngo yaka cyane kuburyo urumuri rwayo gusa arirwo rucanira
uyu mubumbe wa Proxma.

Nicolas Astudillo-Defru umwe mu bakora ubushakashatsi bwo mu kirere
yatangaje ko uyu mubumbe wa Rossa 128 b ari mwiza ugeranyije n’uyu wa Proxma.

Nicolas yakomeje avuga ko uyu mugabane wa Rossa bataramenya neza ibijyanye
n’izuba ryaho, ibicu byaho, ndetse n’amazi ashobora gufasha ikiremwa muntu
kugira ngo kiwutureho.

Uyu mugabane bawurebeye muri mikorosikopi ireba mu kirere yitwa Harpas iyi
mikorosikopi ikaba iherereye mu gihugu cya Chili.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru