Yanditswe kuya 2017-11-18 04:07:50
Dore impamvu bibujijwe guha ubuki umwana muto utarageza umwaka 1
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 2979


Ubusanzwe abana bato bakunda ibintu biryohera. Gusa mubyo ugomba kurinda umwana muto, utarageza umwaka umwe harimo ubuki.

Kubera iki ubuki bubujijwe ku bana bari munsi y’umwaka umwe ?
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO) uri mu bemeza ko umwana uri munsi y’amezi 12 (ni ukuvuga umwaka 1), atagomba guhabwa ubuki, cg ibindi byongewemo ubuki.

Ariko se ubuki butwara iki umwana muto ?

Mbere yuko umwana yuzuza umwaka 1, usanga bagiteri ziba mu rwungano ngogozi (no mu gifu) zitarakura neza ku buryo zishobora guhagarika bagiteri mbi zigamije kwangiza umubiri.

Ubuki yaba ubuyunguruye, ubutunganyirizwa mu nganda cg ubwuzuye bubonekamo bagiteri mbi cyane zishobora kuzahaza umubiri zitwa, clostridium botulinum.
Clostridium botulinum ni bagiteri ikomeye cyane kandi ishobora gushegesha umubiri w’umwana kuko itera indwara izwi nka infant botulism.

Bimwe mu biranga indwara ya infant botulism, harimo :
• Gucika intege cyane kw’imikaya, ukabona umwana yanegekaye ku buryo adashobora kunyeganyeza amaboko cg amaguru
• Iseseme no kuruka
• Kunanirwa guhumeka

Nta ngaruka z’igihe kirekire zizwi zishobora guterwa n’iyi ndwara. Igihe umwana agaragaje ibi bimenyetso hari uburyo kwa muganga bashobora kumuvura, ni ukwihutira kumuvuza.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko iyi bagiteri iboneka cyane mu buki, ku bantu bakuru ntacyo ibatwara kuko bagiteri ziba mu gifu zishobora kuyirwanya. Ariko abana bato urwungano ngogozi rwabo ruba rutarakura, ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Niyo mpamvu umwana utarageza umwaka 1, ugomba kumurinda ubuki cg se ibindi birimo ubuki.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
islam dinna nzambimana sulyiman

Uko ubyumva : jewe nashak kubaza kuvyo nkunze kubona abantu beshi, iyo abana babo barwaye za grip cangwa za angine barakunze gukoresha ubwo buki kandi batarakwiza 12mois. Non ko mbona bakunze kuba bakura, hari izindi ngaruka zizabashikira ko barengej ico kiringo ? munyishure nimba byokunda.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru