Yanditswe kuya 2017-11-18 08:29:42
Arsenal mu rugo yihanije mukeba wayo Tottenham- AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3184


Mu mukino w’ishyaka ryinshi wa makipe abiri ahora ahanganye mu gihugu cy’Ubwongereza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo ikipe ya Arsenal itsinze mukeba wayo Tottenham ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Uyu mukino mbere y’uko uba ukaba utangizwa n’igitutu ndetse n’ishyaka haba mu kibuga ndetse n’abafana batajya bacana uwaka hagati y’izi kipe zombi ubusanzwe nta nimwe muri izo ijya yemera ko iyindi iyirusha umupira.

Mu mukino wa shampiyona w’ishiraniro wo kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Arsenal ikaba yatangiranye ishyaka ryinshi ndetse igerageza kubyaza umusaruro amahirwe yabonye hakiri kare aho abinyuma b’ikipe ya Tottenham batigezwe boroherwa na barutahizamu b’iyi kipe.

Ku munota wa 36 w’umukino umusifuzi yatanze coup franc itavuzweho rumwe hafi y’urubuga rw’amahina rw’ikipe ya Tottenham maze Alexis Sanchez wari wacunze Moustafi ahagaze neza amuterekera umupira ku mutwe undi nawe awerekeza mu rushundura Arsenal ibi bonye igitego cya mbere gutyo.

Mu gihe abafana ba Tottenham bibazaga ibibaye ndetse abakunzi ba Arsenal bakishimira igitego cya Moustafi ku munota wa 42 w’igice cya mbere Alexis Sanchez yongeye gushimangira intsinzi atereka mu rushundura igitego cya kabiri.


Sanchez yishimira igitego yatsinze cya Kabiri
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri by’ikipe ya Arsenal ku busa bw’ikipe ya Tottenham Hotspurs.

Kane wagerageje amahirwe ariko ba myugariro ba Arsenal bamubera ibamba

Nyuma y’uyu mukino Arsenal ihisa igira amanota 22 aho ihagaze ku mwanya wa 5 ikaba irushwa ibitego n’ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa kane iri bube ikina umukino wayo ku i saa Kumi n’imwe n’ikipe ya West Brom.

Mbere y’umukino muri Zimbabwe ubwo hari mu myigaragambyo yo kwamagana Mugabe umufana wa Arsenal yaboneyeho umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwe bw’uko na Wenger yasohoka muri Arsenal

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
claude uwihanganye

ewana murabambrre kutugezaho amakuru

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru