Yanditswe kuya 2017-11-19 21:29:44
Perezida Yoweli Kaguta Museveni nta bwoba afitiye urupfu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5428


Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko adatinya urupfu kuko ari
umukirisitu kandi nta bwoba afitiye urupfu.

Museveni yari yagiriye uruzinduko kuri diyosezi ya Lira,Museveni yatangaje
ko izuka rya Yezu rimuhamiriza ko azanesha urupfu.

Perezida Museveni yagize ati”turi aba kiristu, kuber’iki Yezu yaje ku isi ?
Yaje kutwitangira aricwa ariko arazuka yaduhaye ikizere cy’uko natwe
tuzazuka bityo tugastsinda urupfu.”ibi Museveni yabitangarije kuri sitade ya
Abui mu mugi wa Lira. Yongeyeho kandi ko niba nta kuzuka kuriho nta
n’ubukiristu buriho yakomeje avugako atarapfa ngo azuke gusa ngo yizeye ko
azapfa akazuka kuko ari umukirisitu.

Museveni yasomye mu ba Korinto ba mbere umutwe wa 15 umurongo wa 26 havugako
umwanzi wa mbere uzakurwaho ari urupfu.

Perezida Museveni yari yaje gushigikira iyi Paruwasi ya Lira ishaka
kwaguka, uyu mushinga wo kwagura iyi paruwasi ukaba uzatwara miliyari 2.

Museveni yahise abaha miliyoni 90 y’amashiringi ya Uganda ndetse
anabasezeranya kuzabaha izindi miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda.

Museveni yatangije igikorwa cyo kongera urwego rw’ubukungu kugira ngo
abaturage b’iki gihugu bave mu bukene.Yagize ati “ natangije igikorwa cyo
guha abaturage ibikoresho bitandukanye gusa sinzi niba buri muturage
byaramugezeho gusa icyo ngamije n’ukugira ngo ubukene buveho burundu mu
guhugu.”

Itsinda ry’abadepite ryatanze inkunga ya miliyoni 15 z’amashiringi ya
Uganda.

Betty Among minisitiri w’ubuhinzi yatangaje ko idini rya katolike rigira
uruhare mu burezi bwa Uganda n’ubuzima muri rusange.

Diyosezi ya Lira ishaka kwagurwa mugihe hasigaye iminsi mike kugira ngo
yubahirize isabukuru y’imyaka 50 imaze ishyinzwe.

Musenyeri Joseph Franzelli yashimiye Perezida Museveni kuba yaje kwifatanya
na diosezi ya Lira, Musenyeri yakomeje avuga ko bashaka kwagura iyi
Diosezi ya Lira ngo kuko yakira abakirisitu benshi.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru