Yanditswe kuya 2017-11-19 22:09:17
Umupolisi yishe abagera kuri batatu na we arirasa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2103


Ku muhanda, i Paris mu Bufaransa umupolisi yarashe abantu batatu barapfa
mbere yuko nawe yirasa nkuko amakuru abitangaza.

Umukunzi we na nyina w’umukunzi we ndetse na Murumuna we nabo bakomerekeye muri iri raswa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Sarcelles.

Abo bishwe biravugwa ko ari papa w’uyu mukobwa ndetse n’abandi bagenzi
babiri. Meya wa Sarcelles iherereye mu majyaruguru ya Paris, Francois Pupponi yavuze ko uyu mugore yari yarabwiye uyu mu police ko batandukanye.

Francois Pupponi ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru AFP yagize ati :”Bari
abaturage ba hano, nari mbazi neza bose kubera ko nabaye kuri uyu muhanda
imyaka igera ku icumi.”

Yongeyeho kandi ko aba bantu nta mishyikirano bari bafitanye n’uyu mupolice.

Umupolisi ntiyavuzwe izina
Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko uyu mupolisi mbere yiciye abantu babiri
akoresheje intwaro y’akazi ku muhanda.

Uyu mugabo w’imyaka 31 yarashe umukunzi we mu isura ubwo yari yicaye mu
modoka nkuko amakuru atugera ho. Yarashe kandi nyina w’uyu mukuzi we ndetse
na murumuna we mbere yuko nawe yitunga imbunda akirasa.

Umurambo we wasanzwe imbere y’ubusitanzi buri hafi y’inzu.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru