Yanditswe kuya 2017-11-19 22:26:32
Ijambo Pasiteri Floribert Nzabakira yavuze ryatumye benshi buzura Umwuka Wera
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2141


Ni kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru ubwo Pasiteri Floribert Nzabakira
yigishaga nyuma abakirisitu buzura Umwuka Wera bigaragura hasi. Byari mu
gihe ubwo Floribert yatumirwaga n’Itorero rya Jubilee Revival Assembly
Remera mu gikorwa cyo gusoza igiterane cy’urubyiruko.

Pasiteri Floribert, uyobora itorero rya Zion Temple Gisozi ubwo yigishaga
urubyiruko rwari rwateraniye muri Jubilee Revival Assemly yababwiye ko
gusenga ari umugisha w’ibanga uhindura ubuzima bwabo.

Bivugwako yuvuze Umwuka Wera
Yagize ati” Umukirisito wese akwiye guhora asaba umugisha”.

Frolibert kandi, yasabye urubyiruko kumenya abo baribo birinda
icyabatandukanya n’Imana. Ibi birimo kwirinda gukora ibiteye isoni,
gusambana ndetse n’ibindi.

Ibi nibyo yashingiyeho yemeza ko nibabikomeza umugisha w’Uwiteka
uzabomataho. Frolibert yemeza ko ubwoko budakora ibyaha umugisha w’Uwiteka
uzabubeshaho.

Yabasabye kurwanya karande nk’icyonnyi cyona umugisha w’Uwiteka igihe
bawukeneye cyangwa wabagezeho.

Ibi byatumye hafatwa umwanya wo gusenga kugira ngo birukane imyuka mibi
ndetse na za karande bituma umugisha w’uwiteka utabageraho.

Mu gusenga, benshi bazamuye amaboko abandi bigaragura hasi.

Iki giterane cy’urubyiruko kikaba cyaratangiye kuri uyu wagatanu aho kije
g’ikurikira icy’abagore na cyo cyateguwe na Jubilee Revival Assembly mu
cyumweru giherutse.

Iki giterane kikaba cyari kitabiriwe n’abakozi b’Imana ndetse n’amakorari
atandukanye harimo Rabboni Woshipers yo muri GBU kampisi ya Gikondo ndetse
na Kingdom of God Ministry.

Nyuma yo gusenga basaba ko nta karande yababuza umugisha, abari aho basoje
mu munezero bahimbaza Imana bayibwira bati “Habwikuzo Mana ya Aburahamu ku
bwo Imirimo myiza wakoze”.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru