Yanditswe kuya 2017-11-19 22:39:47
Urutonde rw’uko abashoje tour du Rwanda 2017 bakurikiranaga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3459


Aleluya Joseph niwe wegukanye tour du Rwanda yasojwe kuri iki cyumweru, uyu
mukinnyi akaba akinira ikipe ya dimension data.

Umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda ya 2017 wahiriye abanyarwanda aho Valens
Ndayisenga ariwe wegukanye Etape naho uwitwa Alleluya Joseph akaba ariwe
wegukanye iyi tour du Rwanda ya 2017.

Alleluya Joseph abaye umunyarwanda wa 3 wegukanye Tour du Rwanda, Valens
Ndayisenga kuba yegukanye agace kuyu munsi ka Kigali-Kigali yahise yegera
uwitwa Eyob Metkel mu bakinnyi bamaze gutwara uduce twinshi muri tour du
Rwanda.

Alleluya Joseph yabashije kwegukana iyi tour du Rwanda abifashijwemo
n’ikipe ye ya dimension Data yari ihagaze neza muri iri siganwa rya
2017. Alleluya yakurikiwe n’undi mukinnyi bakinana witwa Eyob Metkel uyu
mukinnyi akaba ari nawe wegukanye uyu mwanya mu mwaka ushize.

Dore urutonde rw’uko basoje bakurikirana muri rusange :

1. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka 20:21:29

2. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +0:28

3. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:29

4. Nsengimana Jean Bosco Rwanda +2:10

5. Byukusenge Patrick Rwanda +3:08

6. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +3:19

7. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +3:24

8. Munyaneza Didier Rwanda +3:57

9. Okubamariam Tesfom Eritrea +4:26

10. Pellaud Simon Team Illuminate +5:45

11. Ibyaranze umunsi wanyuma w’isigana

*9:30*’ Abakinnyi barahagurutse ngo bazenguruke bwa mbere

*9:45*’ Abakinnyi bazengurutse bwa kabiri, Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis
Sportfs ni we uyoboye abakinnyi batanu basize igikundi umunota. Igikundi
kiyobowe na Dimension Data ya Areruya na Eyob Metkel.

*10:05’* : Bazengurutse bwa kabiri. Edward Green ukinira LowestRate.ca yo
muri Canada, ni we uyoboye ab’imbere aho akomeje gushakisha amanota yo kuba
uwa mbere ahazamuka. Mbere y’uyu munsi yarushwaga amanota umunani na
Nathnaer wa mbere.

*10 : 20’ : * : Bazengurutse bwa gatatu. Edward Green akomeje kuyobora mu gihe
ikipe y’igihugu ya Eritrea ari yo iyoboye Peloton yasigaye umunota
n’amasegonda 30.

*10:35*’ : Bazengurutse bwa kane, abakinnyi bari imbere barimo Natnaer wo
muri Eritrea ushaka amanota yo kuba uwa mbere ahazamuka, hakazamo
Hakiruwizeye Samuel ndetse na Avila wa Illuminate, Gusa Green Edward
aracyayoboye.* 10:58’* : Abakinnyi ba mbere bazengurutse bwa gatanu bayobowe
na Avila wa Illuminate na bagenzi be bakomeje kugendana.

*11:03* : Igikundi ni bwo kigihita cyasizwe iminota 2 n’amasegonda 58.
Igikundi Eyob Metkel yasize Areruya amasegonda 10.

*11:16 :* Aba mbere bazengurutse bwa gatandatu. Natnaer aracyayoboye itsinda
ririmo abanya-Eritrea babiri.

*11:19’* : Igikundi kirahise. Cyasigayeho iminota 2’46’’. Kenya ni yo
iyoboye Peloton kuri ubu.

Abakinnyi bari imbere ntabwoba bateye ku rutonde rusange kuko uri hafi ari
Debretsion Aron wa 16 wasizwe iminota hafi 12 ku rutonde.

*11:36 : *Abakinnyi ba mbere bazengurutse bwa karindwi. Aba barimo Lagab
Azzedine wa Algeria, Natnaer M na Aron ba Eritrea, Avila wa Illuminate na
Edward Grene wa LowestRate.

*11:38*’ Igikundi kiyobowe na Dimension Data na cyo kirahise aho
bagabanyije iminota barushwa ubu hasigayemo 1’52’

*11:54*’ Ba bakinnyi ba mbere bamaze gucaho bwa munani. Gusa na bo
bacitsemo ibice bibiri aho Edward Grene na Avila basigaye inyuma gato

*11:55*’ : Abakinnyi batanu ba Dimension Data ni bo bayoboye igikundi cya
kabiri. Ikinyuranyo kigeze ku munota umwe n’amasegonda 17.

*12 : 12 : *Bagenda bwa cyenda ari na bwo bwanyuma kuko bagaruka basoza.
Mansour wa Algeria na Aron wa Erithrea barayoboye gusa Peloton ibari inyuma
amasegonda 21.

Umukinnyi wahembwe nk’uwazamutse kurusha abandi ni uwo muri Erthrea witwa
mebrahtom Natnael uyu mwanya umwaka ushize ukaba waregukanwe n’umunyarwanda witwa Mugisha Samuel


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru