Yanditswe kuya 2017-11-20 03:36:54
Hitezwe uwuhe musaruro mu korohereza abanyamahanga kubona Visa bageze mu Rwanda ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5199

Leta y’u Rwanda guhera tariki ya 1 Mutarama 2018 yafashe icyemezo cyo gufungurira amarembo amahanga akabasha kubona igipapuro cyo gutura mu gihe gito (Visa ) bari ku butaka bw’u Rwanda imbere mu gihugu batarindiriye kubanza kwandika babisaba nkuko byari bisanzwe.

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rukaba rwatangaje aya makuru yaje ari nk’igisubizo kuri benshi mu banyamahanga bagorwaga no kubona Visa bakaba bazajya babasha kuyibona bari imbere mu gihugu.

Ubu buryo bushya bukaba buje gufasha u Rwanda nk’igihugu gikora ibishoboka byose ngo bazamure urwego rw’ubuhahirane hagati y’ibihugu koroshya urujya n’uruza rw’abashoramari baturutse imihanda yose kuza gushora imari yabo mu Rwanda ndetse n’ubukerarugendo kimwe mu kinjiza ama dovize menshi mu gihugu bwitezwe kuzamuka kurundi rwego aho bizorohereza urujya n’uruza kuri ba mukerarugendo bifuza gusura ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu cy’imisozi igihumbi.

U Rwanda rukaba ari cyo gihugu gifashe iyambere mu korohereza ba mukerarugendo nyuma y’inama y’Umuryango wa Afurika iherutse kubera mu Rwanda ndetse kimwe mu byigwa hakaba hari harimo uburyo hakoroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika ku mugabane w’Afurika bakabasha kubona urupapuro rw’inzira rumwe ku baturage bose b’Afurika.

Uretse ubukungu bw’u Rwanda buzahazamukira ibi bizafasha abifuza kumenya birambuye amakuru ku Rwanda ndetse n’isura y’u Rwanda mu byukuri bitari ibyirirwa byandikwa mu binyamakuru by’amahanga kuza kwihera amaso.
Aya ni amahirwe akomeye ku banyarwanda basanzwe bafite ubwenegihugu bubiri kuko bo bazajya bakoresha irangamuntu nyarwanda batiriwe batanga ikiguzi cya Visa mu kwinjira imbere mu gihugu.

Hari ibihugu byahawe iminsi 90 y’ubuntu yo kubasha kugenderera u Rwanda batiriwe batanga ikiguzi cya Visa ngo babashe kugenderera u Rwanda muri ibyo bihugu harimo ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Benin, Repubulika ya Central Africa, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Chad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles, Sao Tome, Mauritius, Philippines ndetse na Singapore.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru