Yanditswe kuya 2017-11-20 04:31:24
Ese koko umugambi wawe waba uhuje n’umugambi w’Imana ?
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1107

Hari inyoni ifite ibara ry’ikijuju ikunda kuririmba, ushobora gusanga iguruka mu mashyamba yo mu burengerazuba bwa Amerika ya Ruguru. Buri mwaka iyo nyoni irunda impeke zigera ku 33.000, ikazihunika mu myobo iri mu duce tugera ku 2.500 kugira ngo izabone ibiyitunga mu gihe cy’itumba. Mu by’ukuri, iyo nyoni ifite “ubwenge bukabije” butuma yibikira ibizayitunga, imigani 30:24.

Abantu bo bafite ubushobozi butangaje kurushaho. Mu bintu byose byo ku isi Yehova yaremye, abantu ni bo bafite ubushobozi butagereranywa bwo gukura amasomo ku byabaye mu gihe cyahise, kandi bakayifashisha mu gihe bategura imigambi y’igihe kizaza. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi.” Imigani 19:21.

Ariko nubwo abantu bafite ubushobozi bwo gukura amasomo ku byabaye, ubusanzwe babona nta kundi babigenza uretse gukora imishinga bakurikije uko bumva ibintu bizagenda. Urugero, iyo uteganya ibyo uzakora ejo, uba wumva ko izuba rizava kandi ko uzaba ukiriho. Kuba izuba rizava byo nta wabishidikanyaho kuko bifite gihamya. Ariko kuvuga ko uzaba ukiriho byo nta wabyemeza. Yakobo umwanditsi wa Bibiliya yavuze ukuri ubwo yagiraga ati ‘ntimuzi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze.’, Yakobo 4:13-14. Kuri Yehova Imana byose birashoboka. ‘Ahera mu itangiriro’ akamenya “iherezo.” Uko byagenda kose, umugambi we uzasohora. Yehova yaravuze ati “imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora” , Yesaya 46:10. Ariko se bigenda bite iyo imigambi y’abantu itandukanye n’umugambi w’Imana ?

Iyo abantu bakora imishinga batitaye ku mugambi w’Imana
Ubu hashize imyaka igera ku 4.000 abantu bubatse Umunara w’i Babeli. Bawubatse bagambiriye kubuza abantu gukwira isi yose. Baravuze bati “mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”—Itangiriro 11:4.
Icyakora, umugambi Imana yari ifitiye isi wari utandukanye n’uwo. Imana yari yarategetse Nowa n’abana be iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 9:1). Imana yakoze iki kugira ngo abo bantu b’ibyigomeke b’i Babeli batagera ku ntego zabo ? Yanyuranyije indimi zabo ku buryo batashoboraga kuvugana ngo bumvikane. Ibyo byagize izihe ngaruka ? ‘Uwiteka yabatatanyirije gukwira mu isi yose’ (Itangiriro 11:5-8). Abubakaga i Babeli babonye isomo rikomeye cyane. Iyo imigambi y’abantu itandukanye n’umugambi w’Imana, “inama y’Uwiteka ni yo ihoraho” imigani 19:21). Ese mu mibereho yawe ujya ushyira mu bikorwa amasomo wavanye ku byabaye kera ?

Umugabo w’umukire wari umupfu
Ushobora kuba udateganya kubaka umunara, ariko muri iki gihe abantu benshi bagambirira kugira amafaranga menshi muri banki no kugwiza ibintu kugira ngo bazabeho neza igihe bazaba bageze mu kiruhuko cy’iza bukuru. Birasanzwe ko umuntu yishimira ibintu yagezeho. Salomo yaranditse ati “umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana” cyangwa impano y’Imana., Umubwiriza. Yehova azatubaza uko dukoresha iyo mpano. Ubu hashize imyaka hafi 2.000 Yesu ahaye abigishwa be urugero rwumvikanisha icyo gitekerezo. Yaravuze ati “isambu y’umuntu umwe wari umukire yareze cyane. Nuko atangira gutekereza mu mutima we ati ‘nzabigenza nte noneho ko ntafite aho guhunika imyaka yanjye ?’ Nuko aravuga ati ‘dore uko nzabigenza : nzasenya ibigega byanjye maze nubake ibindi binini kurushaho ; aho ni ho nzahunika ingano zanjye n’ibintu byanjye byose byiza. Hanyuma nzabwira ubugingo bwanjye nti “bugingo bwanjye, ubikiwe ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi ; gubwa neza, urye, unywe, unezerwe”’” (luka 12:16-19). Ese urabona intego y’uwo mugabo idasa n’aho yari ishyize mu gaciro ? Kimwe na ya nyoni twigeze kuvuga, umugabo uvugwa muri uyu mugani yarimo yiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza.

Ariko kandi, imitekerereze y’uwo mugabo ntiyari ihwitse. Yesu yakomeje agira ati “ariko Imana iramubwira iti ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro barakwaka ubugingo bwawe. None se ni nde uzasigarana ibyo wahunitse ?’” (luka 12:20). Ese Yesu yavuguruzaga amagambo ya Salomo avuga ko akazi n’ibintu byiza gatuma tugeraho ari impano y’Imana ? Oya. None se Yesu yashakaga kuvuga iki ? Yesu yaravuze ati “uko ni ko bimera ku muntu wirundanyirizaho ubutunzi ariko atari umutunzi ku Mana.”—luka 12:21.

Yesu yashakaga kwigisha abari bamuteze amatwi ko Yehova ashaka ko twajya tumuzirikana mu gihe dutegura imishinga yacu. Uwo mukire yashoboraga kuba umutunzi ku Mana, akagira imibereho irangwa no kubaha Imana, ubwenge n’urukundo. Amagambo uwo mugabo yavuze ahishura ko atitaga kuri ibyo bintu. Nanone, agaragaza ko atashishikazwaga no gusigira abakene imyaka yo guhumba, cyangwa se kugira icyo atura Yehova. Ibyo bikorwa bizira ubwikunde Imana ishaka ntibyari muri gahunda z’uwo mugabo w’umukire. Uwo mugabo nta kindi yari agambiriye uretse kubona ibyo yifuza no kwidamararira.

Ese waba warabonye ko muri iki gihe imibereho y’abantu benshi imeze nk’iy’uwo mugabo w’umukire Yesu yavuze ? Twaba dukize cyangwa dukennye, biroroshye cyane ko twagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi, bigatuma tutita ku mishyikirano dufitanye n’Imana, bitewe no kurangazwa n’ibyo dukeneye hamwe n’ibyo twifuza mu mibereho yacu. Wakora iki kugira ngo wirinde kugwa muri uwo mutego ?
Guteganya kubaho mu buzima bwitwa ko busanzwe.

Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri uwo mugabo w’umukire wavuzwe mu mugani wa Yesu, ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cy’ubukene. Ariko kandi niba warashatse, nta gushidikanya ko uteganya gushakira abagize umuryango wawe ibyo bakenera ndetse byanashoboka ugateganyiriza abana bawe kuziga mu mashuri meza. Niba utarashaka, ushobora kuba uteganya gushaka akazi cyangwa kukagumaho, ku buryo utabera abandi umutwaro. Izo ni intego nziza rwose.—2Abatesalonika 3:10-12, 1Timoteo 5:8. Nubwo ari uko bimeze ariko, birashoboka ko gukora, kurya, kunywa, mbese bwa buzima bwitwa ko busanzwe, byatuma umuntu agira imibereho inyuranye n’ibyo Imana ishaka. Ibyo bishoboka bite ? Yesu yaravuze ati “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba. Kuko nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge ; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.”Matayo 24 :37-19.

Mbere y’Umwuzure, muri rusange abantu bikundiraga kuba mu buzima busanzwe. Ariko ikibazo bari bafite, ni uko ‘batitaga’ ku mugambi Imana yari ifite wo kurimbura ababi ikoresheje umwuzure wakwiriye isi yose. Nta gushidikanya, batekerezaga ko Nowa yabagaho mu buryo budashyize mu gaciro. Ariko kandi, igihe Umwuzure wazaga, byaragaragaye ko imibereho ya Nowa n’umuryango we ari yo yarangwaga n’ubwenge.

Muri iki gihe, dufite ibimenyetso byose bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka . Vuba aha, Ubwami bw’Imana “buzamenagura” iyi si ‘buyitsembeho’. Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, isi izahinduka paradizo. Ubwo Bwami buzakuraho indwara n’urupfu. Ibiremwa byose byo ku isi bizabana neza kandi nta nzara izongera kubaho.. Ariko mbere y’uko ibyo biba, Yehova ateganya ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe ‘bubwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya’. Mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana, Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni zirindwi babwiriza ubwo butumwa bwiza mu bihugu 236, mu ndimi zirenga magana ane. Abantu bo muri iyi si babona ko imibereho y’Abahamya ba Yehova idasobanutse, ndetse ko igayitse. Nk’uko byari bimeze ku bantu babayeho mbere y’Umwuzure, abantu benshi bahugiye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Bashobora kubona ko umuntu wese wanga kugira imibereho imeze nk’iyo abantu benshi batekereza ko isanzwe adashyira mu gaciro. Ariko abantu bizera amasezerano y’Imana bo, babona ko gukorera Imana ari byo bishyize mu gaciro by’ukuri.

Ku bw’ibyo rero, waba ukize cyangwa ukennye, cyangwa se ufite imibereho iciriritse, birakwiriye ko wajya usuzuma ibyo uteganya gukora mu gihe cya vuba. Mu gihe ubisuzuma, jya wibaza uti “ese imigambi yanjye ihuje n’umugambi w’Imana ?”


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Eliane

Uwiteka abakomeze mubyo nasomye byose kuri Fb ubu butumwa nibwo bundyoheye.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru