Yanditswe kuya 2017-11-20 22:09:21
Nta mugore utwite uryama agaramye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3831


Umuntu iyo agiye kuryama aryama agaramye, akaryamira urubavu
rw’ubumoso,akaryamira urubavu rw’iburyo, akaryama yubamye cyangwa se
akaryama agaramye gusa ubushakashatsi bwerekanye ko abagore batwite bagomba
kwirinda kuryama bagaramye mu gihe basigaje iminsi mike kugira ngo babyare.

Abagore begereje igihe cyo kubyara baragirwa inama yo kutaryama bagaramye
kugira ngo bishobore kuba byabarinda kubyara abana bafite ibibazo. Ubushakashatsi bwakorewe abagore bagera 1000 bwerekanye ko abana benshi bapfira mu nda kuberako ababyeyi babo baba baryamye bagaramye.

Ubu bushakashatsikwakorewe kunda 219 zangijwe n’ababyeyi batwite mu gihe
abagera kuri 751 aribo bagize amahirwe yo kubyara neza.

Itsinda ryakoze ubu bushakashatsi butanga inama yuko umugore usigaje nibura
amezi atatu ngo abyare yakaryamiye urubavu rwose yifuza gusa ntaryame
agaramye mu buryo bwo kurinda umwana we kugira ikibazo.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihugu cy’ubwongereza abana 225 aribo
bangijwe no kubera ko ababyeyi babo baryamaga bagaramye mu gihe bari
batwite naho abana bagera ku 130 nibo barokoka mu gihe abagore batwite
bashoboye kuryamira urubavu. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ndetse no mu gihugu cya Austalia.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru