Yanditswe kuya 2017-11-20 22:42:32
Menya ibintu 8 by’ingenzi biranga umuco Nyafurika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1857


Mu muco w’abanyafurika ibikorwa bitanga ubutumwa cyane kurusha amagambo.
Nubwo usanga akenshi abatuye uyu mugabane badahuje ururimi ariko iyo
urebye imico yabo usanga ahanini ijya guhuza.

Bityo rero hari bimwe mu bigize umuco nyafurika umuntu wifuza gutembereremo
cyangwa guturamo aba agomba kumenya kandi akabyitwararika nkuko
Migrationology.com ibitangaza.

*1.Indamukanyo : Muraho no guhana ibiganza *

Muri Afirika kuramukananyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi biranga umuco
nyafrika. Kuvuga ngo ‘muraho’ mu buryo bwihuse no guherezanya ibiganza ni
uburyo bwiza bwo gushyikirana n’umuntu muri Afurika.

*2.Kubaha abakuru*


Mu muco w’abanyafurika n’indingagaciro zawo bishingiye ku gihe cyashize
ndetse n’icyubu. Niyo mpamvu abantu bakuru bubahwa cyane. Ni ngobwa ko
umenya umuntu mukuru ukareka akabaza ikibazo ndetse n’igihe muri gufata
ifunguro akaba uwa mbere mu kugaburirwa.

*3.Gutunga Urutoki*

Gutunga urutoki ku kintu cyangwa umuntu runaka ni ikintu gifatwa nk’ibitari
byiza. Bityo rero umuntu wese ushaka kuza muri afurika aba agomba
kubyitwararika. Buri gace kagira uburyo runaka bwo gutanga amakuru. Hari
ubwo ubikoze ugasanga ugaragaje isura mbi bitewe n’umuryango urimo.

*4.kurisha akaboko k’iburyo*

Ibi uba ugomba kuba warabimenye mbere,Ukuboko kw’iburyo akenshi muri
Afurika gukoreshwa mu kurya naho ukw’ibumoso kugakoresha mu gufata ibindi
bintu cyane cyane byanduye.

*5.Guceceka ni kimwe mu biranga umuco w’abanyafurika.*

Iyo hari icyo kuvugwa kiravugwa, ariko iyo ari ntacyo guceceka biba byiza.
Iyo utamenyereye uyu muco birakugora ariko ni ngombwa gutuza iyo ari mu
gihe cyo gutuza mu muco w’abanyafurika.

*6.Kuterekana uburakari,umubabaro ndetse n’agahinda mu ruhame.*

Nubwo haba hari ibintu bikubabaje cyangwa bikurakaje, si ngombwa ko
ubyerekana mu ruhame. Abanyafurika bagira uburyo bwo kwihagararaho,
kwikomeza no kwirinda kugaragaza ikimwaro mu ruhame.

*7.Kutavuga cyane mu gihe muri gufata ifunguro*

Kuganira biba ari ngombwa mu gihe muri ku meza, ariko si byiza kuvuga
menshi, cyangwa kuvuga imishinga runaka nka bizinesi n’ibindi. Ibintu byinshi mu bivuga nyuma yo gufungura.

*8.Kwakira impano n’amaboko yombi*

Mu gihe umuntu aguhaye impano runaka ntabundi buryo bwo kwerekana ko
umushimiye,cyeretse kuyakira n’amaboko yombi. Burya iyo utabikoze
bigaragaza ko iyo mpano ntacyo ivuze kuri wowe,ndetse itanagushimishije.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru