Yanditswe kuya 2017-11-21 02:05:09
Amafoto y’umunsi : Ntugatekereze ko kubabara ari wowe byaremewe gusa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 15907

Burya mu buzima bwa muntu habamo ibyiza n’ibibi kandi bikaza igihe bishakiye ntacyo wakora ngo ubashe kubirwanya nimba ari ibyago unyuzemo uyu munsi ujye utekereza ko hari n’abandi hirya no hino ku isi bahangayitse maze ubashe kubyakira no kudaheranwa n’agahinda.

Ikinyamakuru Ingufu.com twabakusanyirije amwe mu mafoto ashobora gutuma witekerezaho ukibuka ko ibigeragezo uri kunyuramo uyu munsi bitari ibya wenyine hari n’abagenzi bawe bari hirya no hino ku isi bagize ibihe bikababera inzira ndende y’inzitane ariko ubuzima ntibwarangiriye aho burakomeza haba mu bibi no mu byiza.


Polisi yamufashe mu ijoro agendera ku muvuduko nk’uwi ndege kubera agacupa kari kamugezemo nayo imuzirika ku giti ngo ibanze imuhe kwitekerezaho


Mu kuzimya bougie ku mutsima yari yateguriwe n’umusatsi nawe warahagendeye


Kwicara mu busitani ngo aruhuke, imbwa ya mubonyemo ubwiherero


Nyuma yo gusiga mu nzu iminota ibiri gusa umwana we yagarutse asanga inzu yayitatse sinakubwira


Si ikibazo cy’uko yari yavuye mu rugo atiyuhagiye ariko byabaye ngombwa ko bamwuhagirira ku muhanda


Ushobora kugira ngo hari ikindi kibazo kihariye uyu mwana yarafitanye n’iki gisiga


Kujya mu ishyamba kuruhuka ukahahurirayo n’umwami w’ishyamba ibyari ukuruhuka bihinduka ibindi


Uru ntabwo ari urwogero iyi modoka yari yagiyemo


Umutwe wasigaye mu muryango w’imodoka ibyari urugendo mbanza byarahindukiriye kwa muganga

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru