Yanditswe kuya 2017-11-21 02:14:24
Icyamamare mu mukino wa Tenisi Jana Novatna yitabye Imana
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 759


Jana Novatna, wari warigaruriye imitima y’abafana yitabye Imana azira
indwara ya canseri.

Novatna yigaruriye imitima y’abafana ubwo yageze ku mukino wa nyuma ahura
n’umubirigikazi wari ikirangirire muri Tenisi. Ni umukino yabuzemo amahirwe
aho yaje kugarura ibyishimo nyuma yo guhumurizwa na Duches of Kent.

Yokoresha imbaraga n’ubwenge mu gutsinda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bakina tenisi Steve Simon yagize ati”
ukwamamara kwe kuzahora mu mitima, mu mateka y’umukino w’abagore wa Tenisi.
Tukaba twifatanyije n’umuryango we”.

Novatna yamamaye bitewe n’ukuntu yitwaraga neza mu mukino ndetse aza no
guhorana nimero ya kabiri mu mukino w’amaboko ku isi mu mwaka wa 1997.
Byongeyeho yatwaye nimero ya mbere inshuro nyinshi.

Ahabwa igihembo
Mu myaka ishije, Jana yakoraga kuri radiyo BBC nk’umusesenguzi ku mukino.
Uyu mukinnyi yavutse ku wa 2 Ukwakira 1968. Akaba yari umukinnyi wa Tenisi
uvuka muri Czech Republic.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru