Yanditswe kuya 2017-11-21 02:35:22
Kenya : Ku myaka 19 y’amavuko yakoze imodoka itwara abagenzi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 6646


Mu gihugu cya kenya umwana w’imyaka 19 y’amavuko wakoze imodoka itwara
abagenzi yitwa Easy coach yahawe akazi n’uruganda rukora imodoka.

Patrick juma yaricaye atekereza gukora imodoka isa niya Easy coach , iyi
Easy coach ikaba ari imwe muri kompanyi zitwara abagenzi muri iki gihugu cya
Kenya.

Abaturage bo muri Kenya batangajwe nuko uruganda rukora izi modoka za easy
coach rwahaye akazi uyu mwana ukiri muto bavuga ko ashobora kuzatwarwa
n’iraha ry’amafaranga bityo impano ye ikaba yagabanuka.

Patrick Juma yaricaye akora igishushanyo k’imodoka ya Easy coach nyuma
yaho amafoto y’imodoka yakoze yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga
nkoranyambaga nuko ubuyobozi bwa kompanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu
ihita ishakisha uyu mwana ukiri muto kugira ngo imuhe akazi.

Ubuyobozi bwaje gusura Patrick
Peter ntiyari azi ibyaberaga ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yaje kubibwirwa
n’uwahoze ari umwarimu we.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru