Yanditswe kuya 2017-11-21 05:12:37
Umunyamideli yaguye biyerekana bimubera amahirwe yo gutsinda irushanwa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 7960

Ubwo hari mu muhango wo kwerekana imideli mu gitaramo ngarukamwaka cya ‘Victoria Secret Fashion Show’, umunyamideli Ming Xi yaje gukora impanuka agwa hasi ari kwiyerekana gusa uburyo yaje kwiramira byashimishije imbaga yari iraho ndetse n’abanyamideli bakomeye bimuhesha gutsinda.

Impanuka aho kumubera ibyago Ming Xi yamubereye amahirwe yo gutsinda bagenzi be bari mu myiyerekano y’abanyamideli.

Kimwe mu bitera ubwoba abanyamideli hirya no hino ku isi ni umwanya wo kwiyerekana mu ntambuko (runway), ibi nibyo byabaye ku mukobwa ukomoka mu Bushinwa gusa uburyo yiramiye abari aho bose byabashimishije ndetse bimuhesha gutsinda iri rushanwa.

Xi amaze kugwa akaba yatabawe na mugenzi we Gizele Oliveira abasha kongera arahaguruka akomeza kwiyerekana n’ubwo abari baraho bose bahise bamuhanga amaso yabashije kwiyumanganya arakomeza.



Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru