Yanditswe kuya 2017-11-21 07:38:58
Mu ikipe y’ikinyejana y’Abanyaburayi, premier league ifitemo abakinnyi batatu gusa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 8939

Urwego rushinzwe umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi UEFA n’ubwo tukiri mu ntangiriro y’ikinyejana cya 21 bashyizeho urutonde rw’abakinnyi beza iki kinyejana cyagize gusa icyatunguye abantu n’uko shampiyona ikunzwe n’abantu benshi ku isi Premier League y’Ubwongereza ifitemo abakinnyi batatu bonyine.

Abakinnyi batatu bo mu bwongereza bagaragaye kuri uru rutonde harimo Steven Gerald, Thierry henry hamwe na Cristiano Ronaldo abandi biganjemo bakaba ari abakinnyi bakiniye mu gihugu cya Espanye.

Barcelona n’iyo kipe ifitemo abakinnyi benshi kuri uru rutonde rw’abakinnyi beza Uburayi bwagize muri iki kinyejana aho ifitemo abakinnyi bagera kuri 5 mu bakinnyi 11 bagize uru rutonde.

Urutonde rw’abakinnyi 11 b’umugabane w’Uburayi muri iki kinyejana


Steven Gerald wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Liverpool


Thierry Henry wageze kuri byinshi bishoboka n’ikipe ya Arsenal

Naho Ikipe ya Real Madrid ikaba ifitemo abakinnyi 3 naho andi makipe nka Bayern Munich, Arsenal na Liverpool zikaba zifitemo umukinyi umwe gusa.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru