Yanditswe kuya 2017-11-21 21:59:43
Papa Francis arifuza ko Polisi yajya igirira impuhwe abashoferi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 812


Abashoferi bafatwa na police kubera kugendera ku muvuduko ukabije ubu
Bashobora kwitwaza amagambo y’umushumba wa kiriziya Gatolika “papa” basaba abapolice imbabazi.

Mu nama n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu gihugu cya Italia, Papa
Francis yasabiye abashoferi b’ibinyabiziga kugirirwa impuhwe mu gihe bishe
amategeko y’umuhanda.

Yagize ati :”Kugira impuhwe si ikimenyetso cyo gutsindwa, kandi ntibisobanuye
kudakoresha imbaraga zawe.”

Yongeyeho ko police ikwiye kubanza ikamenya impamvu umuntu yakoze ayo makosa.
Si ibyo gusa yavuze ku kwiyongera kw’amakosa mu muhanda. Yavuze ko
imibereho y’ubuzima bwa muntu ari ukwihuta no kurushanwa, bituma abashoferi
babona bagenzi babo mu muhanda nk’imbogamizi. Abandi bashoferi baba
baranyurwaho,guhinduranya inzira bikagaragara nk’inzira z’amarushanwa
y’imodoka ya “Formula one”.

Papa Francis wabaye umuyobozi wa Kiliziya Katolike guhera mu 2013 yavuze
ko abantu batwara ibinyabiziga bavugira kuri terefone bakwiye kubicikaho.

Ati :” Ni ngombwa ko tureba ku mpanuka zimwe na zimwe ziterwa n’uburarangare
bw’abashoferi.”

Mu cyumweru gishize Papa yahawe imodoka nk’impano, gusa ubu igiye gutezwa
cyamunara kugira ngo haboneke amafaranga yo gufasha abatishoboye.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru