Yanditswe kuya 2017-11-22 10:40:00
Abashinwa baranugwanugwa kuba bari inyuma y’indunduro ya Mugabe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5705

Ubushinwa n’igihugu cya kane cyagiranaga ubuhahirane n’igihugu cya Zimbabwe bityo rero umubano w’iki gihugu n’uwa Zimbabwe ukaba ari umubano wari uhagaze neza mu myaka myinshi na mbere y’uko ihirikwa rya Mugabe ribaho.

BBC itangaza ko kuva igihugu cya Zimbabwe cyabona ubwigenge mu mwaka w’i 1980 Perezida Mugabe yahise akorera uruzinduko mu gihugu cy’Ubushinwa mu rwego rwo gutsura umubano n’iki gihugu nyuma yaho yaramaze gutsinda Abongereza.

Zimbabwe ikaba yaratsuye umubano w’igihe kirekire n’igihugu cy’Ubushinwa aho yifashije Ubushinwa mu kwirukana Abanyaburayi mu mwaka w’i 2002 maze amerekezo y’ubukungu bw’iki gihugu abuhanga mu burasirazuba bw’Isi.

Hubakwa ikibuga cy’umupira mu murwa mukuru wa Harare, Mugabe yagize ati : “Twerekeje amaso mu Burasirazuba aho izuba rirengera, maze dutera umugongo iburengerazuba aho izuba rirengera.”

Ashatse kuvuga ko yaciye umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi Uburayi n’Amerika kurubu Zimbabwe yakinguriye amarembo ibihugu byo mu burasirazuba bw’Isi aho Ubushinwa bubarizwa.

Mu mwaka w’i 2015 ubukungu bwa Zimbabwe bwagiye bujya hasi gahoro gahoro maze uyu Mugabe yongera gusaba ko habaho ubuhahirane hagati y’igihugu cye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Gusa Mugabe yabivuze amazi yararenze inkombe kuko Abongereza bari baratangiye guha ingufu abarwanya ubutegetsi bw’uyu mukambwe wari umaze imyaka myinshi ku butegetsi mu gihe Ubushinwa nabwo bwari bugitera inkunga ibikorwa by’ishyaka riri ku butegetsi bwa Zanu-PF harimo mu bikorwa byo gucunga umutekano imbere mu gihugu ndetse no gucunga umutekano wa Perezida.

Mu minsi ishize ubwo habaga inama yahuje Ubushinwa n’ibihugu by’ Afurika bifitanye umubano ukomeye mu by’ubukungu n’iki gihugu igihugu cya Zimbabwe cyaje ku isanga kitari kuri uru rutonde nk’uko byari byitezwe.

Mu makuru ya vuba y’umubano w’Ubushinwa na Zimbabwe agaragaza ko Umugaba mukuru w’ingabo za Zimbabwe Constantino Chiwenga mu minsi micye cyane ishize mbere y’uko ubutegetsi bwa Zimbabwe bujya mu maboko y’igisirikare yari yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Ubushinwa gusa minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa abajijwe n’imba nta amakuru cyangwa se atari bo bagiriye inama igisirikare cya Zimbabwe mu guhirika ubutegetsi bwa Mugabe yasubije ko byari ugusangira ubunararibonye kw’ingabo gusa nta kindi cyari kibyihishe inyuma.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru