Yanditswe kuya 2017-11-23 01:56:46
Mourinho ntiyiyumvisha uburyo Basel yamutsinze yari yayirushije amahirwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1766

Mu mikino ya makipe ya baye iwambere iwayo ku mugabane w’Uburayi ikipe ya Manchester United yatsinzwe n’ikipe ya Basel igitego kimwe ku busa nyamara mu gihe mu gice iyi kipe ya Manchester yakagombye kuba yabonye ibitego biri hejuru ya bitatu.

Muri uyu mukino ikipe ya Manchester ikaba yatangiye neza aho yagerageje amahirwe menshi gusa bikarangira adatanze umusaruro aho yarushaga ku buryo bugaragara ikipe ya Basel yo mu gihugu yo mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mourinho bamubajije uko yabonye n’uko yari yiteze uyu mukino, Mourinho yagize ati : “Sintekereza ko twashakaga inota, natekerezaga ko no gutsindwa bishoboka. Byashobokaga ko mu gice cya mbere ikipe yanjye yakabaye yatsinze n’ibitego 5-0. Ntibigeze banatera imbere y’izamu ryacu twari twagerageje kwiharira umukino, tugerageza kurema amahirwe ngo tubashe gutsinda ariko ntibyadukundiye mu gihe bo amahirwe babonye imbere y’izamu ku munota wa nyuma bayabonyemo igitego.”

Ikipe ya Basel isanzwe izwiho kuba itajya yorohera amakipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza dore ko kuyatsinda ibimaze kubigira akamenyero.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu mugoroba ikipe ya Barcelona ntiyabashije kwikiranura n’ikipe ya Juventus aho banganyije 0-0, naho ikipe ya Chelsea iza gutsinda FK Qarabag ibitego 4-0. Mu gihe nanone ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze celtic akayabo k’ibitego 7-1.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru