Yanditswe kuya 2017-11-23 06:56:29
Hagaragaye ikimenyetso cy’uko nta mwuka mubi ukirangwa hagati ya Neymar na Cavani
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5099

Kuva mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka umubano wa Neymar n’umukinnyi mugenzi we Edson Cavani bose biyumva nkaho ari abami mu ikipe ya Paris Saint Germain umwuka wabo ntiwari uhagaze neza nyuma yaho barwaniye gutera Penariti bikarangira Cavani ayiteye ndetse akanayihusha byakuruye umwuka mubi mu rwambariro.

Ibi byabereye mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza ubwo ikipe ya Paris Saint Germain yatsindagamo ikipe ya Lyon ibitego 2-0 gusa ubwo iyi kipe yabonye penaliti mu mukino hagati habayeho kutumvikana hagati ya Neymar wari uje aguzwe amafaranga menshi ndetse arusha n’ubwamamare mugenzi we Cavani wari usanzwe amenyereye gutera penariti muri iyi kipe.

Cavani nyuma yo kurwanira umupira na Neymar bashaka ko buri wese atera iyo penariti byaje kurangira Cavani awufashe kumbaraga maze ateye umupira umunyezamu awukuramo kuva icyo gihe zahise zibyara amahari hagati ya Cavani na Neymar wari ushyigikiwe na abakinnyi b’inkingi za mwamba bakinira iyi kipe ko ariwe wakabaye atera penariti.

Gusa ku ruhande rw’umutoza w’aba bombi Unai Emery yarababwiye ko aba bakinnyi ari bakuru bakwiye kwishakamo igisubizo cy’uzajya atera penariti hagati yabo gusa biza kurangira inshingano zegukanwe na Cavani.

Kuva ubwo aba bakinnyi bombi bahise bacana uwaka ndetse umwuka ukomeza kuba mubi mu rwambariro aho Cavani yishyizwemo n’abakinnyi bagenzi be ko yanze kurekera inshingano mugenzi we.

Neymar nawe atangira kutishimira kuba ari mu Bufaransa nkuko byagiye bitangazwa ko ashaka kwigendera gusa mu mukino wa Champion league wahuje iyi kipe ya Paris Saint Germain na Celtic mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Cavani yatsindaga igitego byagaragaje ishusho y’uko umubano uhagaze y’aba bakinnyi babiri bakomeje guheka PSG igakomeza kwitwara neza.


Nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu nibwo hongeye kugaragara akanunu ko umwuka mubi wari uri hagati y’aba bakinnyi babiri ushobora kuba warageze kwiherezo ubwo Cavani mu kwishimira intsinzi yagiye ahobera Neymar amushimira kubw’umupira yamuhaye nawe akawerekeza mu rushundura.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru